Muhanga: Hakwiye gutekerezwa uko inyubako nyinshi zitatanye zagabanuka
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burifuza ko inyubako nyinshi zitatanye mu mujyi w’ako karere zagabanuka kuko imihanda ihuza ibice by’umujyi ihenda kuyishyiramo kaburimbo. Ibi ariko ngo ntibikuyeho gutuza abaturage no kuvugurura uyu mujyi.
Kilometero imwe y’umuhanda wa kaburimbo irahenze kugeza kuri miliyoni y’amafaranga y’u rwanda mu gihe ubu igiteranyo cy’uburebure bw’imihanda yo mu mujyi wa Muhanga kirenga kilometero 40 bikaba bihenze cyane kuyisukura hashyirwamo kaburimbo.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yabisobanuriye abafatanyabikorwa b’aka karere, tariki 10/06/2014, ngo hariho gahunda yo kubaka inyubako zijya hejuru kuruta gutatanya amazu, ibi kandi ngo no mu mahanga yateye imbere ni ko bimeze.

Cyakora bamwe mu bari bitabiriye iyi nama ya JADF ntibabuze kugaragaza ko hari imbogamizi ku bushobozi bwo kubaka inzu zijya hejuru kuko yo mu mahanga bavuga abaturage babo bateye imbere kurusha Abanyarwanda.
Abagaragaza izi mbogamizizi bavuga ko nta muturage urageza ku kigero cyo gutaha muri etages muri uyu mujyi, bagize bati, « ese izo nyubako za etages ni nde muturage uzabasha kuzigondera ? Hanze usanga muri za etages hatuwe, ese umuturage w’u Rwanda azazamukana isekuru muri etages, cyangwa atonorereyo ibishyimbo ?»
Ubuyobozi bw’akarere ariko ntibwemeranya n’abavuga gutya kuko ngo uko ubutaka bwo guturaho buba buto kandi umujyi wa Muhanga ukaba uri ku butaka burumbuka, byanze bikunze iyi politiki yo kubaka ujya hejuru yarushaho korohereza abashoramali kugana uyu mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imali n’iteramberem Uhagaze Francois, avuga ko hari amafaranga menshi akoreshwa mu kwita ku mujyi utatanye kurusha abatuye begeranye, « ikolometero kirenza miliyoni y’amafaranga, iyo dutuye dutatanye dutyo ; umwe akakubwira ati nkeneye umuhanda ugera hano, nkeneye amashanyarazi, ibyo byose bikaba bigoye».
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba abaturage badafite ubushobozi bwo gutura muri za etages ari imyumvire ishaje kuko izi nyubako zigezweho zijyanye n’umuturage umaze gutera imbere ari nabyo Leta yifuza, byumvikane ko atari iz’abakene ariko ngo umuturage wese agomba kureka gusekura mu isekuru ahubwo agakoresha imashini.

Iki gitekerezo cy’inyubako zijya hejuru kandi kinashyigikiwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire kuko ngo usanga Abanyarwanda benshi batura mu kajagali kandi bakeneye iterambere ryihuse, ugasanga ibyagombye kubafasha mu bindi bikorwa birashirira mu kujyana kure ibikorwa remezo.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|