Akarere ka Nyanza ngo kesheje imihigo ku gipimo cya 95%
Imihigo y’Akarere ka Nyanza yahizwe mu mwaka wa 2013-2014 ngo yeshejwe ku gipimo cya 95% nk’uko isuzuma ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo ryabigaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 3/06/2014.
Iri suzuma ryaranzwe no gucukumbura uko za raporo kuri iyi mihigo zeshejwe nyuma abari bagize iri tsinda ryari riturutse ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo berekeza aho ibikorwa bimwe na bimwe bigiye biherereye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza.
Muri iyi mirenge itandukanye hasuwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo harebwa uko iminereho y’abaturage igenda yiyongera ndetse nabo ubwabo batanga ubuhamya bakurikije icyo imihigo ibamariye.

Ubwo iri tsinda ry’Intara y’Amajyepfo ryari rivuye mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza ryahuriye mu cyumba cy’inama cy’aka karere hatangwa inama ku byo babonye ndetse banashima ibyagezweho muri iyi mihigo y’umwaka wa 2013-2014.
Nk’uko byamejwe n’iri tsinda ndetse bikanashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah ngo ibyagezweho mu mihigo y’aka karere y’umwaka wa 2013-2014 biri ku gipimo cya 95%.
Gusa n’ubwo hagize byinshi bishimwa ngo ubwisungane mu kwivuza muri aka karere hari imirenge imwe n’imwe yabaye iya nyuma muri ubu bwisungane. Nk’uko byatangajwe iyo mirenge ni uwa Mukingo na Rwabicuma iri munsi ya 50% mu bwisungane mu kwivuza.

Ibyashimwe cyane mu mihigo y’akarere ka Nyanza harimo ibikorwa remezo bigaragara ko biteye imbere ndetse n’ingufu zashyizwe mu kongera ubukungu bw’abatuye muri aka karere hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Izabiliza Jeanne, ari nawe wari uyoboye iri tsinda ryaturutse ku Ntara yashimye muri rusange uko imihigo y’akarere ka Nyanza yagiye ishyirwa mu bikorwa avuga ko ari icyerekana isura nyako y’akarere.
Igikorwa cyo gusuzuma imihigo harebwa ibyagezweho n’akarere ka Nyanza cyaherukaga mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2014 ubwo itsinda ry’Intara y’Amajyepfo nabwo ryazengurukaga aka karere harebwa ibikorwa bishamikiye ku mihigo.

Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|