Ngororero: Ikibazo cy’imihanda idakorwa neza cyabaye akarande
Kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ni icy’imihanda yo muri aka karere ikorwa nabi ntikoreshwe ibyo yagenewe kandi yatanzweho akayabo k’ingengo y’imari.
Kuri ubu, imirimo yo gukora imihanda ibiri y’igitaka ifite uburebure bwa kilometero zirenga 100, umwe uhuza akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro n’undi uhuza aka karere n’aka Musanze yose yahagaze iyo mihanda itarangiye kuburyo ubu itari nyabagendwa.
Umuhanda wa Ngororero-Rutsiro wakorwaga na Enterprise Usengimana Richard wari warateganyirijwe kuzanyuzwamo bisi za ONATRACOM zikoroshya ingendo, na n’ubu nturarangira mu gihe byari biteganyijwe ko imirimo yagombaga kurangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2012.

Kugeza ubu, uyu muhanda unyurwamo n’imodoka ntoya gusa ariko nabwo warangiritse cyane kuko amazi anyura mu muhanda kandi imirimo ikaba yarahagaze.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga kandi ko umuhanda wa Ngororero-Musanze nawo ufite ibirometero birenga 50 wadindijwe na sosiyete yawubakaga, kuburyo igice gituruka mu karere ka Musanze cyo cyarangiye ubu kikaba kidakoreshwa kuko igice cyo muri Ngororero kitarakorwa ndetse imirimo ikaba yarahagaze.
Imwe mu mbogamizi ubuyobozi bw’akarere buvuga ni uko abatsindiye gukora iyi mihanda bafitanye amasezerano na minisiteri y’ibikorwa remezo akaba ari nayo ibaha amafaranga bityo akarere ntikabashe kugira igitsure gikomeye ku batsindiye isoko.

Muri iyi mihanda kandi haranavugwa ikibazo cy’abaturage bahawemo akazi ubu bakaba barambuwe. Muri Mata 2013, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi, Nzahabwanimana Alexis, yasuye iyi mihanda maze ategeka ko imirimo yo kuyikora irangira muri Gicurasi uwo mwaka ariko na n’ubu nta kirakorwa.
Ibi byiyongereyeho uruzinduko rwa minisitiri w’intebe muri Nzeri 2013, nawe asaba ko iyi mihanda irangizwa. Kuri iki kibazo hiyongeraho umuhanda wa kaburimbo unyura muri aka karere wasatiriwe n’inkangu zikomeye, nawo imirimo yo kuwusana ikaba itaratangira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|