Nyamasheke: Abasirikare n’abaturage barubakira incike zarokotse Jenoside

Abasirikare n’abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke barafatanya mu kubakira incike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bagafatanya gusana imihanda no gusibura imirwanyasuri mu murenge wa Gihombo.

Ibi bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyitiriwe ibikorwa by’ingabo (army week) hakazasanirwa abaturage basaga 21, harimo 6 bazubakirwa inzu kuva hasi kugera hejuru, hakabamo abo bazahomera ndetse abandi bakazasakarirwa.

Ibikoresho birimo ibiti bizatangwa n’abaturage mu gihe akarere katanze amabati n’imisumari bifite agaciro gasaga miriyoni 6 nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo.

Ubu bufatanye bw’ingabo n’abaturage buzasana kandi imihanda yo mu murenge wa Gihombo ifite uburebure bwa kiromotero 6, basibure n’imirwanyasuri.

Mu muhango wo gutangiza army week wabereye mu murenge wa Gihombo tariki ya 04 Kamena 2014, abaturage b’umurenge wa Gihombo basabwe kugifata nk’icyumweru cy’ingirakamaro bakakibyaza umusaruro, bakarushaho kwiyubaka mu mibereho yabo ya buri munsi bibohora ku bukene.

Umuyobozi w’akarere, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abaturage kurushaho gufatanya n’ingabo mu bikorwa by’iterambere bagafatanya mu mibereho yabo ya buri munsi, ntibigarukire mu bufatanye busanzwe bubaranga mu kubungabunga umutekano w’igihugu bigakomereza no mu mibereho myiza yabo ya buri munsi.

Yagize ati “abaturage bagomba kwibohora mu bukene bakagira imibereho myiza bagahora bashakisha icyatuma imibereho yabo irushaho gutera imbere, abaturage nk’uko basanzwe babikora bakarushaho gufatanya n’ingabo mu bikorwa by’iterambere”.

Abaturage basabwe kwibuka ko ingabo ari abana babo bagomba gufatanya muri byose, cyane cyane mu bikorwa byo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka