Minisitri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, atangaza ko kuva mu ntangiriro za 2015 gahunda yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato izwi nka “Hanga umurimo” izegurirwa uturere tukaba ari two tuzajya tuyitegura.
Icyambu cya Dar Salam muri Tanzania, kigiye gushyirwaho indi gasutamo ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y;Iburasirazuba (EAC), nyuma yo kubona ko iyo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya yashobotse.
Abaturage mu murenge wa Bushekeri bamaze iminsi bahangayikishijwe n’ahantu hacukurwa amabuye Abashinwa bifashisha mu gukora umuhanda uva i Rusizi ugana i Karongi kuko bibasenyera amazu bikabateza n’izindi mpanuka.
Mu gihe abaturage bakoze imirimo yo kubaka laboratoire ebyiri zo kwigishirizamo amasomo ngiro ku ishuli ryisumbuye rya SOPEM Rukomo bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere uburezi (REB) buvuga ko bitarenze impera z’uku kwezi iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti.
Kuri uyu wa Kane taliki 03/04/2014, Banki y’Isi yashyikirije u Rwanda inkunga ingana na miliyoni mirongo itandatu z’amadorari ya Amerika (US $60M), hafi miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha mukubaka imihanda no kuvugurura ubuhinzi mu turere 4 tw’igihugu.
Abacuruza ibiribwa bitandukanye mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabarenganura kuko birukanwe aho bari basanzwe bakorera mu buryo bubatunguye kandi isoko rusange bakoreragamo mbere riracyari kubakwa.
Kubera ikibazo cyo kutagira sitasiyo zihagije zicuruza ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bahisemo kuyicuruza mu majerekani kandi ibyo bifatwa nko gucuruza magendu.
Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9 bize ubudozi mu karere ka Rusizi ku nkunga y’umuryango Rwanda Aid, Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko igihugu cy’ubwongereza cyishimira uburyo inkunga giha u Rwanda icungwa neza ikagera ku cyo yagenewe.
Leta y’u Bushinwa ibinyujije muri ambasade yayo yateye u Rwanda inkunga ya miliyari 5,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu kongera ubukungu no mu kugabanya ubukene.
Ubwo ubuyobozi bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Rubavu bwamurikaga ibyo bagejeje ku baturage mu mwaka wa 2013, hagaragaye uwasigajwe inyuma n’amateka umaze kugera ku rwego rushimishije abikesha RPF-Inkotanyi.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gisaba ko u Rwanda rushingira ubukungu ku bikorera no kongera ibyoherezwa mu mahanga; kikaba cyiyemeje kongerera ubushobozi abakozi kugirango intego yo kugabanya ubukana bwo gushingira ku nkunga z’amahanga igerweho.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basuye akarere ka Rubavu taliki 31/03/2014 bamara amasaha ane batarabona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ngo abagaragarize uko ingengo y’imari muri ako karere yifashe mu gihe umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu avuga ko nta kibazo (…)
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arasaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe guhera ku bikorwa by’iterambere bakorewe bagaharanira kwiteza imbere no kwigira.
Nyuma y’imyaka ibiri ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ridakora, aborozi bo muri uwo murenge barasaba ko iryo kusanyirizo yakongera gukora kuko kudakora kwaryo bibatera igihombo.
Mahatane Yeremiya w’imyaka 81 y’amavuko utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arizezwa n’ubuyobozi guhabwa ubufasha burimo amafaranga y’inkunga atangwa muri gahunda ya VUP, nyuma yo gusanga imibereho ye itari myiza nyamara yaragize akamaro igihe yafatanyaga n’Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.
Buri kagari mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke kahawe inyerekanamashusho (tereviziyo) igezweho mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu cyaro kurushaho gukurikirana gahunda za Leta no kwihugura mu bumenyi ku bibera hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ako karere.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) ku miyoborere mu karere ka Nyabihu bugaragaza ibigenda neza abaturage bishimira n’ibyo banenga bifuza ko ubuyobozi bwashyiramo ingufu bukikosora.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa kwitondera abantu biyita abashoramari babasaba gukorana imishinga ibyara inyungu ariko ntibagirane amasezerano kuko bishobora kubateza igihombo kandi ntibabone uko barenganurwa igihe hatabayeho amasezerano ku mpande zombi.
Abarokotse Jenoside batuye mu karere ka Rusizi bashyikirjwe amacumbi 39 bubakiwe n’abari mu mutwe w’ingabo z’Inkeragutabara mu gikorwa cyo kubafata mu mugongo no kubashakira icumbi ribereye Umunyarwanda w’iki gihe.
Itsinda ry’abadepite bo mu birwa bya Seychelles ryasuye abahinzi b’inanasi bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bashaka gutangira kubona inanasi z’u Rwanda ku masoko y’iwabo, aho inanasi imwe igurwa amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 21.
Muhawenimana Maritha, umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, utuye mu murenge wa Ntongwe mu Ruhango aravuga ko akazi k’ubumotaro amaze iby’umweru bibiri atangiye kamuteye ishema kuko kazamuteza imbere, agahamagarira na bagenzi be gushaka umurimo aho kwandagara.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwiyizera ku mpano rurahamagarirwa kuzamura amahirwe yabo yo kwihangira umurimo bifashishije impano zabo, bitabira amahushanwa sosiyete INDIAFRICA iri gutegura, azaba agamije kureba abahiga abandi bagahabwa amahirwe.
Nyuma y’uko abasora bo mu Karere ka Huye bagaragarije abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) ko batishimira kuba iki kigo kibandikira mu ndimi z’amahanga kandi hari abatazumva, RRA yabamenyesheje ko guhera tariki 15/04/2014 inyandiko z’iki kigo zose zizaba ziboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda
Abanyarwanda bagemuraga ibiribwa mu mujyi wa Bukavu muri Congo bamaze iminsi ine babujijwe kongera kwambutsa ibyo bacururizagayo. Abayobozi ba Bukavu ngo babwiye ab’u Rwanda ko Abanyekongo bazajya biyizira kubirangura mu mujyi wa Kamembe ku ruhande rw’u Rwanda igihe bazabikenera.
Umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, ari gusura no kugenzura uko akarere ka Nyabihu gahigura imihigo kasinyanye na Perezida wa Repubulika, igikorwa amazemo iminsi ibiri kuva kuwa 24/03/2014.
Ikigo gishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura mu Rwanda (EWSA), cyagaragaweho amakosa 80 mu miyoborere n’imikorere yatumye hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 13 zaburiwe irengero, nk’uko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2011/2012 ibigaragaza.
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority/ RRA) n’akarere ka Bugesera batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kurekera RRA kuyobora no kwakira imisoro yemejwe ko izajya yakirwa n’icyo kigo ariko yarahoze yakirwaga n’akarere.
Abubaka urugomero rwa Nyabarongo ruherereye ahitwa Mushishiro mu karere ka Muhanga baremeza ko mu mezi atatu urwo rugomero ruzaba rwuzuye kandi ngo ruzabaganya ibibazo byo kubura umuriro kwa hato na hato.
Urubyiruko rwo mu muryango wa FPR-Inkotanyi rurasabwa kuba ibisubizo aho kuba ibibazo n’umutwaro ku gihugu, nk’uko byavugiwe mu mahugurwa yahuje abagize inzego z’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri uwo muryango mu ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 19/03/2014, umuyobozi mushya w’intara y’Uburengerazuba, madamu Caritas Mukandasira, yakurikijeho urugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 20-21/03/2014 agamije kuganira n’abayobozi n’abaturage ndetse no kureba aho ako karere kageze kesa imihigo y’umwaka (…)