Muhororo: VUP yatumye abakene bava kuri 52% bagera kuri 16%

Nyuma y’imyaka itanu VUP itangijwe mu murenge wa Muhororo wo mu karere ka Ngororero, ibikorwa bya VUP byatumye umubare w’abaturage bakennye bo muri uyu murenge ugabanukaho abarenga ibihumbi 11 kuri 21 batuye umurenge wa Ngororero.

Bagenzi Norbert, umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga wa VUP mu murenge wa Muhororo avuga ko igice kirebana no gutanga imirimo ku baturage hamwe no gukora amaterasi y’indinganire biri mu by’ingenzi byazamuye amikoro y’abaturage.

Mu mwaka wa 2009, uyu murenge wari uwa mbere mu kugira abaturage benshi bakennye mu karere ariko kugeza ubu ukaba uri mu ya mbere ifite abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene bake kurusha iyindi.

Bamporineza Bonifride, umupfakazi ufite imyaka 53 wo muri uyu murenge ni umwe mu bari abakene cyane ku buryo yaryaga avuye gufunguza ariko ubu akaba yitunze n’abana be, ndetse bakaba baravuguruye inzu yabo kubera akazi yahawe muri VUP ndetse ubu akaba arimo kwifasha kurwanya nyakatsi yo ku buriri, aho avuga ko yihereyeho akaba asigaje kugura matora z’abana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Adrien Harerimana, avuga ko abaturage bishimiye uyu mushinga ndetse bakaba bifuza ko wakomeza kugira ngo bose bave mu bukene.

Avuga ko abenshi mu bakiri mu bukene ari abashaje n’abafite intege nkeya batabasha gukora bamwe bakaba bahabwa amafaranga y’ingoboka ya VUP ariko ntabashe kubavana mu bukene bafite.

Gusa muri uyu murenge hagaragara ikibazo cy’abahawe inguzanyo zo gukora imishinga iciriritse batinda kwishyura ndetse bigaragara ko bambuye uyu mushinga miliyoni zisaga 45 ku 120 zose zatanzwe.

Bagenzi avuga ko ibi byatewe n’uko aba baturage batize neza imishinga maze bamwe bagahomba ariko ubukangurambaga bukaba butuma bishyura gahoro gahoro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka