Nyanza: Abahoze ari abarwanyi muri FDLR n’abagore babo bahuguwe ku kwihangira imirimo
Abahoze ari abarwanyi muri FDLR n’abagore babo bakomoka mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi bahuguriwe ku kwihangira imirimo banasabwa kugira uruhare mu gushishikariza bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya Kongo gutaha ku neza bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa kane tariki 05/06/2014 akabera ku cyicaro cy’aho Inkeragutabara zikorera mu mujyi wa Nyanza abahoze ari abarwanyi muri FDLR n’abagore babo bahahuguriwe byinshi birimo kwihangira imirimo ndetse n’uko bagira uruhare mu gufatanya n’abandi mu kubumbatira umutekano w’igihugu basaba bagenzi babo gutaha ku neza.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero ari nayo yateguye aya mahugurwa ivuga ko yateguwe mu rwego rwo kubafasha kwiyumvamo Ubunyarwanda ndetse bagaharanira icyabateza imbere aho kwishyiramo ibitekerezo bahoranye bakiri mu mashyamba ya Kongo.

Umukozi w’iyi komisiyo Madamu Florence Kayitesi yatangaje ko aba barwanyi bose babanje kunyuzwa mu kigo cy’i Mutobo bagahabwa amahugurwa yo kubasubiza mu buzima busanzwe ariko ngo hari andi masomo yo kwihangira imirimo n’andi baba bakeneye kugira ngo bashobore kurushaho kwisanisha na gahunda za Leta zitandukanye.
Yagize ati: “Mu byo twarimo tubahugura harimo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo bumve ko nabo aricyo kigomba kujya imbere y’ibindi byose bagafatanya n’abandi kubaka ndetse bakabishishikariza n’abandi bakihishahishe mu mashyamba”.
Uko bari 70 bari muri aya mahugurwa bayishimiye ndetse basaba ko yahoraho ngo kuko inyigisho bahawe basanze ari ingirakamaro mu buzima busanzwe.
Umugore witwa Icyitegetse Esther uri mu kigero cy’imyaka 40 ari kumwe n’umugabo we wari umurwanyi muri FDLR yavuze ko amahugurwa nk’aya bahawe kimwe n’abagabo babo bayungukiyemo byinshi. Yagize ati: “Nyuma y’aya mahugurwa nashoboye kumenya icyo nakora ngo nshobore kwiteza imbere ndetse mfashe n’abandi gutera imbere buri wese abigizemo uruhare”.

Maj. Ndayizeye Fulgence ari nawe wari ufite ipeti rinini muri aba bahoze ari abarwanyi muri FDLR nyuma bakaza gufata icyemezo cyo gutaha mu gihugu cyabo cy’amavuko babikoze ku neza ndetse banabyibwirije yatangaje ko abarwanyi bagenzi be bakiri mu mashyamba ka Kongo bakiri mu bujiji avuga ko aho bari bamerewe nabi kandi mu Rwanda ari igihugu buri wese atekanyemo bityo abasaba gutaha.
Ati: “Nk’ubu ngeze mu Rwanda nakiriwe neza cyane mfashwa gusubizwa mu buzima busanzwe ejo cyangwa ejo bundi nzajyanwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi ariko nkiri mu ishyamba nta gaciro nari mfite kuko narwanaga urugamba rudafite intego”.
Uyu Maj. Ndayizeye wahoze muri FDLR nyuma akaza gutaha ku neza ubu akaba atuye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga yaboneyeho gusaba bagenzi be kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kwicara babungabunga mu mashyamba yo mu gihugu kitari icyabo bityo abasaba gutaha.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|