Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, basanga gusura ibice ndangamateka biri ahantu hatandukanye mu gihugu, ari kimwe mu bizatuma barushaho gusobanukirwa byimbitse, ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka zayo n’icyo bakora ngo baharanire ko itazongera ukundi.
Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa Rugerero.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, (…)
Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo rikomeye ku Banyarwanda no ku isi, mu guharanira amahoro no kwimakaza ubumuntu mu bantu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside muri Rukumberi bafatwa bagahanwa kuko hari abacyidegembya hanze.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abo mu cyiciro cy’abanyantege nke.
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) yatangaje ko abayobozi mu nzego zari ziyigize mbere y’umwaka wa 1994, batoje Interahamwe gukora Jenoside bifashishije cyane cyane ibigo bya ISAR n’inganda z’icyayi na kawa byari hirya no hino mu Gihugu.
Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu Majyepfo, anatunga agatoki bamwe mu barimo kuyipfobya no kuyihakana muri iki gihe.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka AVEGA (Association des Veuves du Genocide Agahozo) bavuze ko bashima abantu babasura cyane cyane muri ibi bihe kuko bumva bongeye kugira imbaraga. Ibi babivuze tariki 20 Mata 2022 ubwo abahagarariye uruganda rwa SteelRwa rukora (…)
Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo yitabiraga ikiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE; Kayirangwa Anita Marie-Dominique, yavuze (…)
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA wita ku nyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, arasaba ko ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside cyakwitabwaho by’umwihariko kuko kigaruka buri mwaka kandi rimwe na rimwe ku bantu bamwe, byongeye kikaba cyatangiye kujya mu rubyiruko.
Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, byafashije mu gutuma imibiri y’ababo iharuhukiye isubizwa agaciro bambuwe, igihe bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe kingana n’icyumweru, umubyeyi twahisemo kwita Uwimana (izina ritari irye ku bw’umutekano we), yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abicanyi b’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu Rwibutso rw’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana ku wa 18 Mata 2022, Umuryango Ibuka wasabye Leta gusuzuma impamvu abari bafungiwe Jenoside barimo gufungurwa ntibongere kugaruka gutura aho bakoreye ibyaha.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwandamuri rusange bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 ubuyobozi n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ruramira by’umwihariko abarokokeye ku cyuzi cya Ruramira, barifuza ko hashyirwa ikimenyetso nk’ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse bamwe bakajugunywamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kanamugire Remy, yasabye inzego za Leta zibifitiye ububasha gukurikirana abantu bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abayikoze bataraburanishwa ubu bacyidegembya, akaba yatanze urugero ku Murenge wa Kibumbwe ufite abagera kuri 32 barebwa (…)
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari abarokotse Jenoside b’abakene batari bake usanga bavuga ko bishimira ubufasha Leta ibaha mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko ko inzu batujwemo zamaze gusaza nyamara nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite.
Uburyo Stanislas Simugomwa wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yicwe, byatumye abura uko ahungira ahitwaga muri CND ariho hari hafi, biba ngombwa ko ajya i Kabgayi.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, aramara impungenge abagize uruhare muri Jenoside, bakabegera bakabasaba imbabazi kuko biteguye kuzitanga ahubwo babuze uwo baziha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbiye, Twagirayezu Gaspard, yamaganye imvugo irimo kugaragara muri bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kuba muri Jenoside batari bariho, ngo ibyo kurwanya abapfobya Jenoside bitabareba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, asaba abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi batinya kuvuga ahajugunywe imibiri, kubyerekanisha nibura inyandiko zitwa ‘tracts’ zitagaragaza umwirondoro w’uwazanditse.