Nyuma y’Imyaka 28 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse ndetse n’abatarahigwaga, bahamya ko bakomeye ku ntego yo kwimakaza imibanire izira ivangura ry’amoko, no gushyigikira ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeza gushinga imizi mu Banyarwanda, kugira ngo bikomeze kubabera umusemburo w’iterambere ryifuzwa.
Mu matariki 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi baturutse mu byari amakomini, ubu hakaba ari mu turere twa Muhanga na Gakenke, bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo ku kiraro cya Gahira.
Evariste Bizimana warokotse Jenoside, ashima kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho uburyo bwo kwibuka kuko byubaka Abanyarwanda, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside.
Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Kigali Marriott.
Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ihame ry’ingenzi ryo kubahiriza agaciro ka muntu riteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu ritubahirijwe, ubwo Abatutsi bahigwaga bakanicwa mu 1994.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko ineza na humura beretswe n’Inkotanyi byabaherekeje na n’uyu munsi bakaba bakibizirikana, n’ubwo ngo hari abadashaka kuyumva birirwa babuza amahwemo abacitse ku icumu, babicira amatungo ndetse no kubabwira amagambo mabi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari abandi banyapolitiki baziyongera kuri 12 basanzwe bibukirwa i Rebero, barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngurinzira utaramenyekana aho yiciwe.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze urubuga rwa Netflix rwerekana filime, Wilmot Reed Hastings Jr, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abazize Jenoside barushyinguyemo.
Imiryango mpuzamahanga 13 ikorera mu nyubako Golden Plaza iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuriye hamwe tariki 12 Mata 2022, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, barashimira ubuyobozi ku mbaraga bushyize mu gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bagasaba ko urwibutso rwa Buranga rw’ako karere rwagurwa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bavuga ko Siporo yababereye umuti wo komora ibikomere yabasigiye nk’uko babitangaza mu buhamya bwabo.
Abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, bagejeje umuriro mu ngo 20 z’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko babagaho badatekanye kubera kutagira urumuri, banashyikirizwa ibiribwa na telefoni 20 mu kubamara irungu basabana n’inshuti.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arahamagarira abarimu n’urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, kubaka amateka adafite aho ahuriye n’amacakubiri, kuko aribwo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kibakeneyeho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, atangaza ko hari impuguke z’Ababiligi zimaze kwegeranya ubuhamya butegura filime mbarankuru izagaragaza uburyo n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR, zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO-Kicukiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Soline, arasaba abatarahigwaga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko u Rwanda rutazahwema kuvuga ko Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zishinjwa gusiga Abatutsi mu maboko (amenyo) y’interahamwe na Ex FAR.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irasaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye no kubica yabica.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo izatwikiirwa kuko yangiritse, hagasigara amazina y’abishwe, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize, bikazaba ari byo bivuga amateka yabo.
Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.
Ubwo bibukaga ku rwego rw’Umurenge tariki 10 Mata 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko tariki 10 Mata 1994 ari itariki ifite igisobanuro gikomeye kuko aribwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi n’ahandi mu bice bitandukanye by’uwo murenge bishwe n’abicanyi bari barangajwe (…)
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere ka Gakenke, yashyinguwe mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuryango ‘Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku mateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mugoroba wo #Kwibuka, wari ugizwe n’imivugo, amakinamico n’ibiganiro byatanzwe n’impuguke zitandukanye ku mateka ya (…)
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka ukuri kw’amateka y’u Rwanda no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abagize umuryango ‘Humura’ ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022, bagiye mu gihugu cya Uganda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu migezi, imibiri yabo igakurwa ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, ikaza gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ggolo mu Karere ka Mpigi muri (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini Mutura, Kanama, Karago Giciye, Gaseke, Ramba, Kayove na Kibirira n’ayandi yari akikije ishyamba rya Gishwati, bavuga ko imyaka 28 ishize bashakisha imibiri y’ababo biciwe ku musozi wa Muhungwe ariko babuze amakuru.