Gusura ibice ndangamateka y’igihugu babifata nk’intwaro yo guhangana n’abagipfobya Jenoside

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, basanga gusura ibice ndangamateka biri ahantu hatandukanye mu gihugu, ari kimwe mu bizatuma barushaho gusobanukirwa byimbitse, ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka zayo n’icyo bakora ngo baharanire ko itazongera ukundi.

Basuye ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Basuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Ibi abo baturage babigarutseho ku cyumweru tariki 24 Mata 2022, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside, ndetse n’Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasuye aho hombi, ni abahagarariye abandi mu byiciro binyuranye muri uwo Murenge, bagera kuri 204. Bazirete Clementine, ni umwe mu banyuzwe n’ibyo bungukiye muri iki gikorwa.

Yagize ati “Twagize amahirwe yo kwirebera ingero zifatika, mu buryo bugaragarira amaso, z’ukuntu ubutegetsi bwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwabibye urwango n’amacakubiri, bikageza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo Ingabo za RPF Inkotanyi zabyitwayemo zikayihagarika. Byadusigiye isomo rikomeye, riduhindura imyumvire yaba kuri twe, n’iy’abari bazi amateka mu buryo bucuritse; aho tuzababwira ukuri gutuma barushaho gusobanukirwa ibyabaye mu gihugu, ku buryo n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bizatuma bitandukanya na yo”.

Uko ari 204 bahagarariye abandi basobanuriwe amateka y'u Rwanda rwo hambere mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uko ari 204 bahagarariye abandi basobanuriwe amateka y’u Rwanda rwo hambere mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umurenge wa Cyuve ni hamwe mu hantu mu myaka ishize, hakunze kugaragara ibikorwa n’imyitwarire bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kumenya amateka y’u Rwanda mu buryo bwimbitse, aba baturage basanga ari uburyo bwiza bwo guhangana n’abagifite imyumvire n’imyitwarire bihabanye n’ukuri ku Rwanda.

Umurangamirwa Théodore, yunga mu rya mugenzi we ati “Twasanze Jenoside yarakoranwe ubugome ndengakamere ku buryo ingero z’ibyo twagiye tubona, byatubabaje, bikanadusigira isomo ry’uko nta na rimwe twakwihanganira umuntu wese, wagerageza gusubiza u Rwanda mu mateka ashaririye rwabayemo. Ingamba ntahanye ni ugufatanya na bagenzi banjye kurinda ibyo gihugu kimaze kugeraho, abagerageza gushaka kubiba urwango n’amacakubiri, bashaka kudusubiza ahabi twavuye, tubatangire amakuru babihanirwe kuko n’amategeko ahari”.

Bashyize indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 ku rwibutso rwa Kigali
Bashyize indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 ku rwibutso rwa Kigali

Landouard Gahonzire, Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Cyuve, ahamya ko gusura uru rwibutso n’ingoro ndangamateka, byari mu by’ibanze abaturage bakeneye mu gukomeza urugamba rw’iterambere.

Ibi bishimangirwa na Depite Murekatete Marie Thérèse wifatanyije n’iri tsinda ry’abaturage b’Umurenge wa Cyuve.

Yagize ati “Aba basuye uru rwibutso rwo ku Gisozi n’Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ni intambwe nziza bateye yo kumenya ukuri kw’amateka igihugu cyagiye kinyuramo. Dukangurira n’abandi, cyane cyane b’urubyiruko ruri hirya no hino, kugera ikirenge mu cyabo, kugira ngo bijye bibafasha kumenya aho igihugu cyavuye n’iyo kigana, bikadufasha kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no kurushaho gushyigikira umurongo w’iterambere igihugu cyahisemo”.

Abahagarariye abandi mu byiciro binyuranye harimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Midugudu n’Utugari, abikorera, abanyamadini n’amatorero, urubyiruko n’abagore bo mu Murenge wa Cyuve, ni bo bitabiriye icyo gikorwa. Umurenge wa Cyuve, ukaba uteganya ko igikorwa nk’iki kizakomereza no ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka