Imyaka ibaye 28 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe
Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwamikazi Gicanda wari utuye mu Ntara y’Amajyepfo, i Butare (Akarere ka Huye uyu munsi) yishwe ku itariki 20 Mata 1994, ahitanwa n’igitero cyagabwe n’agatsiko k’abasirikare kari katumwe ku itegeko ry’uwitwa Capt. Idelphonse Nizeyimana.
Bivugwa ko yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Nk’uko bivugwa n’abazi amateka ya Jenoside i Butare, ngo ku itariki ya 20 Mata 1994, abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare, bamujyana mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye kimwe n’abo babana mu nzu, maze bose barabarasa.
Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.
Umubiri w’Umwamikazi Gicanda ubu uruhukiye i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.
Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|
Interahamwe ariko mwikozeho. Mwari mwabona umuntu wica utabazwa igihugu?
Kandi Genocide yakozwe n’abantu bitwaga abakristu.Byerekana uburyo abantu basuzugura Imana.Bariba,baricana,barasambana,etc...Niyo mpamvu ijambo ryayo rivuga ko Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.Abazarokoka bazabaho iteka mu mahoro,kandi bakundana.