Haracyari abarokotse Jenoside benshi bakeneye gusanirwa inzu

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari abarokotse Jenoside b’abakene batari bake usanga bavuga ko bishimira ubufasha Leta ibaha mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko ko inzu batujwemo zamaze gusaza nyamara nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite.

Hari inzu nyinshi zishaje z'abacitse ku icumu rya Jenoside zikeneye gusanwa
Hari inzu nyinshi zishaje z’abacitse ku icumu rya Jenoside zikeneye gusanwa

Umubyeyi umwe w’umupfakazi witwa Joséphine utuye mu Mudugudu wa Shuni mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, atuye mu nzu bigaragara ko amabati ayisakaye yashaje, ariko n’inzu ubwayo ikaba idakomeye kuko ifite fondasiyo y’amatafari ya rukarakara, ari na yo yubatse inzu yose.

Yerekana n’inzu z’abaturanyi yagize ati "Inzu dutuyemo bazubatse mu 1995 na 1996, bagira ngo tuve mu mashuri. Zimwe abantu bazigiyemo zitanuzuye. Amabati arashaje, n’inzu zirashaje, kandi abazibamo, abagabo icyo gihe bari abana bato, barera imfubyi nyinshi, none nta mbaraga bagifite. Abandi na bo ni abapfakazi, ntabo kubafasha ngo babe bazisubiriramo."

Umuturanyi we ufite nzu yasataguritse ku buryo uri mu nzu abona urumuri rwo hanze anyujije ijisho mu myanya amatafari yubatse inzu yatanye, we yabaye agiye gutura mu gikoni, kandi ntazi igihe azakiviramo kuko ku giti cye nta bushobozi yifitiye.

Agira ati "Twagaragaje impungenge z’uko inzu yazatugwaho baratubwira ngo tube twihanganye, none ubu badusabye kuyivamo ngo itatugwira, ariko tubura ubuhobozi bwo gukodesha iyo kubamo. Ubu twimukiye mu gikoni, abana turabacumbikisha."

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi, aherutse kugaragariza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside agira ati "Dufite aho kurambika umusaya, ariko dufashijwe gusana izi nzu byadufasna."

Ubundi mu Karere ka Nyaruguru muri iki gihe habaruwe inzu zigera kuri 720 zikeneye gusanwa, muri zo kandi hakaba harimo n’izo bizaba ngombwa ko zubakwa bundi bushya.

Hari inzu nyinshi zishaje z'abacitse ku icumu rya Jenoside zikeneye gusanwa
Hari inzu nyinshi zishaje z’abacitse ku icumu rya Jenoside zikeneye gusanwa

Anita Ndayisaba ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), tariki 11 Mata 2022 yavugiye kuri KT Radio ko kuva mu mwaka wa 1998 kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, imaze kubakira imiryango 29,015 y’abarokotse Jenoside.

Mu nzu zashaje bamaze gusana izigera ku 4050, icyakora ngo ntibazi neza umubare w’izisigaye gusanwa kuko FARG yinjijwe muri MINUBUMWE itararangiza ibarura ryazo, kandi ko rikirimo gukorwa.

Icyakora, inzu zashaje ku buryo zikeneye gusanwa cyangwa gusubirwamo si nkeya, kuko dufatiye nko ku Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, uretse i Nyaruguru habaruwe 720, muri Nyamagabe habaruwe 788, muri Gisagara habarurwa 855 naho muri Kamonyi habarurwa 165.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka