Muhanga: 70% by’imanza za Gacaca zarangijwe ku bw’imbabazi z’abarokotse Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.

Mayor Kayitare yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba
Mayor Kayitare yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kiyumba

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize ubutwari bukomeye bwo kutihorera, kandi bari bafite ubushobozi bwo kubikora hakaniyongeraho kuba baremeye gutanga imbabazi ku babangirije imitungo, bakaba babanye neza.

Avuga ko mu cyahoze ari Gitarama habaye Jenoside ikabije kubera ko hari abari abayobozi bahakomokaga, bagiraga uruhare mu gushishikariza Abahutu gukora Jenoside.

Mu rwego rwo gutanga ubutabera, avuga ko kuba hari gahunda zafashwe zo guca imanza muri gacaca byatumye hatangwa ubutabera, haba ku barokotse Jenoside haba no ku bayikoze, nabo bagombaga kubazwa ibyo bakoze.

urubyiruko rukwiye kubwizwa ukuri ku byabaye muri Jenoside kugira ngo rukurane amateka nyayo
urubyiruko rukwiye kubwizwa ukuri ku byabaye muri Jenoside kugira ngo rukurane amateka nyayo

Kayitare avuga ko imanza gacaca zasojwe hari izisaga ibihumbi bitanu, kandi habonetse impamvu zatumaga izo manza zitarangira, kabone n’ubwo hari ibyakozwe by’umwihariko ku kwishyura imitungo aho byagoranye.

Agira ati “Hariho ikibazo cy’ubwishyu ku batabufite n’abari babufite ntibabutange, ari naho twagerageje kwegera buri gice ariko abadafite ubushobozi tukaba twarabahuje n’abo bakoreye ibyaha, tukabereka ingaruka zo kutarangizwa kw’izo manza, bituma abarokotse Jenoside bumva ko bakwiye kubababarira kuko nta handi ubwishyu bwari kuva”.

Avuga ko hamwe na gahunda zirimo ‘Mvura nkuvure’, n’izindi zigamije komora ibikomere zatumye imbabazi zitangwa kandi ubumwe bwabo bukomeza, kurusha kubaho havugwa amakimbirane ashingiye kuri izo manza zitarangiye.

Kayitare avuga ko muri izo manza zisaga 5.550 hasigaye 14 zitararangizwa, kubera ko abasabwa kwishyura bagifunze, cyangwa bamwe bakaba bagaragaza ko ntaho bafite imitungo ariko byagaragaye ko bayanditse ku bandi.

Mukabadege avuga ko yatanze imbabazi kandi abyigisha n'abana be
Mukabadege avuga ko yatanze imbabazi kandi abyigisha n’abana be

Avuga ko abafunze nibarangiza ibihano hazabaho ikurikiranwa ry’uko zarangizwa, naho abataratanga ubwishyu kandi babufite hagiye kubaho uburyo buteganywa n’amategeko bwatuma hafatwa umwanzuro.

Mukabadege Costance, umwe mu barokokeye mu Murenge wa Kiyumba, mu buhamya bwe avuga ko kuba harakuwe amoko mu ndangamuntu, ari kimwe mu bituma ubuyobozi bwiza bushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda burushaho kubabanisha, ari nabyo byatumye abasha kubabarira abamuhemukiye.

Avuga ko yagize uruhare mu guca imanza gacaca bikamugora, ariko akihangana agatanga ubutabera kuko na we yari yarababariye abamuhemukiye, kandi abitoza abana be akaba asaba n’urubiruko kutishora mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bamwe mu bitabiriye Kwibuka mu Murenge wa Kiyumba bagezwaho ibiganiro
Bamwe mu bitabiriye Kwibuka mu Murenge wa Kiyumba bagezwaho ibiganiro

Asaba kandi imiryango y’abakoze Jenoside kudahishira, bakabwiza abana babo ukuri ku byabaye kugira ngo bakurane amakuru atabayobya, kandi babashe no kurwanya ingenabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Abana banjye nababwiye ko n’ubwo se atariho niyubatse kandi byatumye nshobora kugera ku ntera ngezeho, kandi abana banjye biga neza mbasaba buri gihe kurangwa n’urukundo kuko nibyo bizubaka Igihugu”.

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kiyumba, hagaragajwe ko ibikorwa byo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo bifite uruhare mu kubaka Igihugu, kandi ko bikwiye gushyigikirwa n’ibyiciro byose by’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukomeze kwihanganisha abarokotse Génocide yakorewe Abatutsi, gusa na none hakwiye gukosorwa invugo ivuga ko yakozwe n, Abahutu, Génocide yakozwe n, ubutegetsi bamwe mu Bahutu bayigiramo uruhare rukomeye.
Abahutu ni izina rusange.

Karemera yanditse ku itariki ya: 18-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka