Kamonyi: Hashyinguwe imibiri 108 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi 59, harimo n’abishwe n’impunzi z’abarundi zari zarahahungiye.

Abarokotse ku Mugina basaba ko ababiciye bagira uruhare mu kugaragaza aho imibiri y'ababo yajugunywe
Abarokotse ku Mugina basaba ko ababiciye bagira uruhare mu kugaragaza aho imibiri y’ababo yajugunywe

Ntirenganya Vedaste uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo asaba abarokoste Jenoside yakorewe Abatutsi kutigunga ngo babe ba mbuze iyo njya n’iyo mva, ahubwo bagahaguruka bakarwana urugamba rwo kwiteza imbere.

Ntirenganya avuga ko Abarokotse Jenoside bababariye ababiciye abantu ariko bikaba bitumvikana ukuntu abo bababariye bataratinyuka kubabwiza ukuri aho imibiri y’abo bishe bayijugunye, ari nayo mpamvu hari imibiri yashyinguwe bise iy’umuryango nyarwanda kuko nta barokotse babamenye.

Ibyo ngo bivuze ko kuba hari abishwe bataramenyekana aho bajugunywe bishoboka ko bashyinguye ahandi imiryango yabo ikaba itabasha kuhamenya kuko ababishe batavugisha ukuri, ibyo ngo bikaba bibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “Hari abo dushyingura uyu munsi twise ab’umuryango Nyarwanda kuko nta ba nyirabo bahari ngo babamenye, kimwe n’uko hari abacu tutazi aho bashyingiye cyangwa aho bajugunywe, turasaba imbaga iteraniye hano kudufasha kubona imibiri y’abacu tukayishyingura mu cyubahiro bityo na rwa rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge rukagerwaho koko.”

Abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku rwibutso
Abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku rwibutso

Ntirenganya kandi asaba ko abarokotse Jenoside bakomeza gukurwa mu bwigunge mu cyiswe ubudaheranwa, kububakira amacumbi no kubaha uburezi, by’umwihariko agasaba ko ubutabera bwatangwa ku bijyanye n’abapfobya n’abahakana Jenoside n’abahishira ahashyizwe imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Perezida w’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi avuga ko abicwaga batashize ahubwo hari abarokotse bakeneye gukomeza kwitabwaho, no gushyira ibimenyetso by’amateka mu nzibutso kugira ngo urubyiruko ruge ruhigira.

Agira ati, “Impamvu tubigarukaho abagize uruhare mu kwica Abatutsi harimo n’Abarundi, niyo mpamvu abantu bakwiye kujya baza bakahigira, tukagira icice cy’imva tukanagira igice cy’amateka urubyiruko rwazajya rwigira ibyabaye”.

Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku rwibutso
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku rwibutso

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko mu rwibutso rwa Mugina hashyiguye abasaga ibihumbi 59, ariko igikomeye kurusha ibindi ari uko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no gushimira ubutwari bwa bake mu babashije kurengera Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri Bizimana Callixte.

Guverineri Kayite ashimira abarokotse kuba baratanze imbabazi, akizeza ko bazakomeza guha agaciro imibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka