Kuvugurura urwibutso rwa Mukamira ni ugusubiza abacu agaciro bambuwe - Abarokotse Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, byafashije mu gutuma imibiri y’ababo iharuhukiye isubizwa agaciro bambuwe, igihe bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside bashimishwa n'uko urwibutso rwa Mukamira rwavuguruwe
Abarokotse Jenoside bashimishwa n’uko urwibutso rwa Mukamira rwavuguruwe

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, ruherereye mu Murenge wa Mukamira, rukaba ruruhukiyemo imibiri 2,206 y’Abatutsi biciwe mu bice binyuranye by’icyahoze ari Komini Nkuri.

Imirimo yo kuruvugurura, yibanze ku kubakira neza imva iruhukiyemo imibiri, hiyongereyeho stade ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 2000, bahibukira inzirakarengane z’Abatusti bazize Jenoside, ndetse rukaba rwarazitiwe runasigwa amarangi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo uwitwa Munyantwari Martin, agira ati “Uru rwibutso rutarasanwa, twagiraga impungenge z’uko imibiri y’abacu ihashyinguye ishobora kuzagera igihe ikangirika. Natwe ubwacu twazaga kwibuka, dufite imitima itari hamwe, bitewe n’uko hari hato, igihe cyo kwibuka imvura yagwa, ikatunyagira cyangwa tugakwirwa imishwaro tujya kugama, bikatubangamira”.

Ati “None ubungubu murareba ukuntu rwavuguruwe, rukubakwa neza, tukaba tuza kuhibukira abacu twisanzuye, twicaye ahabugenewe, ku buryo izuba cyangwa imvura nyinshi bitabangamira abantu bahagana. Muri make. Urebye ukuntu hatunganyijwe, biranejeje cyane”.

Ni Urwibutso ruruhukiyemo imibiri 2206 y'Abatutsi bazize Jenoside
Ni Urwibutso ruruhukiyemo imibiri 2206 y’Abatutsi bazize Jenoside

Murekatete Diane yunga mu rya mugenzi we ati “Ni iby’agaciro gakomeye, kuba uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, rwavuguruwe rukagurirwa ku buso bwisanzuye, kandi mu buryo bugaragarira buri wese ko rujyanye n’igihe. Turashimira ubuyobozi imbaraga bwashyize mu kurwubakira neza, aho twe tuhagereranya n’urugo abacu baruhukiyemo. Ubu tugiye kujya noneho tuza kubunamira tubazaniye indabo tutikandagira, kuko bigaragara neza ko aho baruhukiye habahesha agaciro”.

Nyuma y’imyaka isaga 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abayirokotse bashima umuhate w’igihugu muri gahunda zinyuranye, zituma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Ngo kuba uru rwibutso rwaravuguruwe, ni igihamya cy’urugendo rufatika rwo kwiyubaka kw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Juru Anastase, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyabihu yabigarutseho.

Agira ati “Aha tuhafata nk’urugo rw’abacu bazize Jenoside, kuko niho baba. Iyo dukeneye kubasura niho tubasanga. Ubuyobozi bw’Akarere bwashyize umuhate mu kuhatunganya, hagakorwa neza, turabushimira ku bw’iki gikorwa giha abacu agaciro bambuwe ubwo bicwaga muri Jenoside”.

Stade igenewe kwakira nibura abagana uru rwibutso bagera mu 2000 icyarimwe
Stade igenewe kwakira nibura abagana uru rwibutso bagera mu 2000 icyarimwe

Ahera kuri ibi, ashima Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ati “Ndashima Perezida wacu Paul Kagame ku bw’imiyoborere izira ivangura. Rya ringaniza mu mashuri ryari ryarimitswe n’ubutegetsi bubi bwo hambere ryavuyeho, ubu abana bose bariga, bakarangiza hatitawe ku moko”.

Ati “Nta muntu uza ngo apime mugenzi we uburebure bw’izuru, indangamuntu zicamo abantu ibice ntizikirangwa mu gihugu cyacu, nta muntu ugikubitirwa mu nzira, yewe na za nka zacu bariye n’amazu yacu yasenywe muri Jenoside, Umukuru w’igihugu cyacu yarabidushumbushije. Ubu turubaka igihugu tudafite ubwoba bw’uko Jenoside yakongera kubaho, kuko Ingabo za RPF Inkotanyi arangaje imbere, zayihagaritse, kandi zikaba zikitubereye maso”.

Mu mbwirwaruhame abayobozi banyuranye bagiye bageza ku baturage, muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage basabwe kwamagana icyo ari cyo cyose, cyangwa umuntu wese washaka gusubiza Abanyarwanda inyuma, mu rugendo rwo kwiyubaka no komorana ibikomere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, asanga urubyiruko cyane cyane, rukwiye gufata iyambere, rukaba intangarugero.

Yagize ati “Muri uru rugendo twatangiye rwo kwiyubaka no komorana ibikomere, turacyahanganye n’abapfobya kandi bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini bifashisha imbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rukwiye kwirinda kuyobywa n’abo banzi b’amahoro, ahubwo rugafata iya mbere rukabarwanya, rukananyomoza ibyo binyoma bakwirakwiza, kugira ngo dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Abagana uru rwibutso ntibakigorwa no kubona aho bahagarara cyangwa biwicara
Abagana uru rwibutso ntibakigorwa no kubona aho bahagarara cyangwa biwicara

Imirimo yo kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, biteganyijwe ko izakorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere cyarangiye gishowemo miliyoni zisaga 45 z’Amafaranga y’u Rwanda, icyiciro cya kabiri cyo kikaba kigikorerwa inyigo, kikazasubukurwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Mu Karere ka Nyabihu, kamwe mu tugize icyahoze ari Komini Nkuri, habarurwa Abatutsi 7645 bishwe mu gihe cya Jenoside. Kugeza ubu imibiri igera ku 1216, niyo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka