Iyo tubonye abadusura cyane cyane muri ibi bihe, twumva twongeye kugira imbaraga – AVEGA

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka AVEGA (Association des Veuves du Genocide Agahozo) bavuze ko bashima abantu babasura cyane cyane muri ibi bihe kuko bumva bongeye kugira imbaraga.

Ibi babivuze tariki 20 Mata 2022 ubwo abahagarariye uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma, rusanzwe ruturanye n’aho abo babyeyi bakorera mu Karere kamwe ka Rwamagana, babasuraga ndetse bakabashyikiriza inkunga ingana na Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Babashyikirije inkunga ya Miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda
Babashyikirije inkunga ya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Ishyirahamwe AVEGA ryavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ryatangiye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 1994, ariko ribona ubuzima gatozi tariki 15 z’ukwa mbere 1995, nk’uko ubuyobozi bwaryo bubisobanura.

Ryashinzwe n’abapfakazi b’i Kigali babarirwa muri 50 bishyize hamwe kugira ngo bajye baganira ku bibazo bahuye na byo byatewe na Jenoside. Nyuma y’iryo shami ry’i Kigali, hakurikiyeho andi mashami yo hirya no hino mu Ntara, ku ikubitiro hakurikiraho ishami rya Rwamagana.

AVEGA igamije kwita ku buzima bw’abapfakajwe na Jenoside, kubavuganira, ndetse no kwita ku mpfubyi z’abo babyeyi cyangwa iz’abandi bantu bagiye basigarana nyuma y’uko ababyeyi bazo bitabye Imana.

Impamvu baba bakeneye kwitabwaho ni uko bamwe bafite ibibazo by’ubuzima batewe na Jenoside, hakabamo n’ibibazo by’izabukuru.

Ibyo bibazo bituma bamwe bagenda basaza, dore ko ishyirahamwe ritangira ryari rifite abanyamuryango babarirwa mu bihumbi 25, ariko bavuga ko ibarura bakoze mu myaka nk’itanu ishize ryagaragaje ko abanyamuryango basigaye babarirwa mu bihumbi 19, ubu nabwo bakaba batekereza ko uyu mubare wagabanutse.

Abanyamuryango ba AVEGA bavuga ko n’ubwo bagifite ibibazo bibagora, barashimira Leta y’ubumwe yabafashije kurokoka igakomeza no kubakurikirana mu buzima, ikabafasha kwiyubaka mu mibereho yabo ntibihebe.

AVEGA kandi ishimira abafatanyabikorwa nka SteelRwa bagenda babafasha kongera kwiyubaka. Umuyobozi wa AVEGA wungirije ku rwego rw’Igihugu, Mujawayezu Saverina, yagize ati “Iyo tubonye abavandimwe n’inshuti badusura cyane cyane muri ibi bihe twibuka Jenoside, twumva twongeye kugira imbaraga, tukumva turakomeye kubera ko dufite abantu badukunda.”

Umuyobozi wa AVEGA wungirije ku rwego rw'Igihugu, Mujawayezu Saverina, yasobanuriye ababasuye amateka y'iryo shyirahamwe
Umuyobozi wa AVEGA wungirije ku rwego rw’Igihugu, Mujawayezu Saverina, yasobanuriye ababasuye amateka y’iryo shyirahamwe

Ubuyobozi bw’uruganda SteelRwa bwari burangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru (General Manager), Sandeep Phadnis, bwabihanganishije bubabwira ko n’ubwo batakaje abana babo ndetse n’abo bashakanye, batari bonyine kuko abo baje kubasura bazakomeza kubaba hafi.

Uwavuze mu izina rya SteelRwa yagize ati “Icyatuzanye hano ni ukubabwira ngo mukomere babyeyi bacu, turabazirikana, turabakunda, kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Mu Rwego rwo kubafata mu mugongo, uruganda rwa SteelRwa rwabashyikirije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni eshatu, urwo ruganda rukavuga ko n’ubwo iyo nkunga idahagije, bitarangiriye aho kuko ruzakomeza kubazirikana.

Abahawe iyo nkunga na bo bavuze ko bayishimiye kuko izabafasha mu kongera ibikorwa cyane cyane by’ubudozi basanzwe bakora nk’itsinda ry’aho i Rwamagana.

Uruganda rwa SteelRwa rwahuriye mu biganiro n’abo babyeyi ku cyicaro cya AVEGA i Rwamagana, nyuma y’uko bose bari bavuye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 688 bishwe muri Jenoside, abenshi muri bo bakaba bari abagore n’abana.

I Sovu ku mashuri mu gihe cya Jenoside hakusanyirijwe abiganjemo ababyeyi benshi, abakobwa b’inkumi n’abana, babwirwa ko bazaharindirwa, kuko abicwaga ku ikubitiro bari abagabo n’abasore. Icyakora abo bagore n’abana na bo nyuma barishwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko umwihariko w’ubwicanyi bw’i Sovu ari uko abagore n’abakobwa b’inkumi bishwe babanje gusambanywa no gukorerwa iyicarubozo.

Ikindi ni uko ngo bamaze kubica batwikiye urusenda hafi y’imirambo kugira ugihumeka niyitsamura bamubone bamwice.

Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu
Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu

Musabyeyezu uhagarariye IBUKA muri Rwamagana yashimye Leta kuko yakoze ibishoboka byose mu gufasha abarokotse no kubasubiza icyizere cy’ubuzima ariko na none avuga hari zimwe mu ngaruka abarokotse Jenoside bagihura na zo harimo abagize uruhare mu gutsemba ababo batagaragaza aho bajugunye imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Indi ngaruka abarokotse bafite ngo ni iy’ihungabana aho kuva tariki 07 Mata 2022 ubwo hatangiraga icyumweru cyo kwibuka hamaze kuboneka ibibazo by’ihungabana birenga 120 kandi 80% muri bo bakaba atari ubwa mbere, abenshi kandi bakaba ari abagore ariko ikibabaje bikaba ngo bitangiye no kugera mu rubyiruko.

Yifuje ko iki kibazo cyashakirwa umuti kuko gihangayikishije kandi kikaba gifite ingaruka mbi.

Ati “Uko ihungabana rigenda rimugaruka buri mwaka rigenda rurushaho kumwangiza kandi ikirenzeho turasanga 80% ari igitsinagore kandi iyo umugore afite ibibazo mu muryango urahungabana. Turasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko tugashakirwa inzobere zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Akarere ka Rwamagana karimo inzibutso za Jenoside 11 ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 83,729.

Igikorwa cyo kwibuka i Sovu muri Rwamagana cyitabiriwe n’abatuye muri aka gace, abaharokokeye ariko basigaye batuye ahandi, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka