Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, Banki ya Kigali ya Kigali (BK), yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa BK ruherereye ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, hibukwa abahoze ari abakozi bayo 15 bishwe urupfu rw’agashinyaguro bazira ubwoko bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yunamiye abakozi 15 bahoze bakorera BK
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yunamiye abakozi 15 bahoze bakorera BK

Nyuma yo gusubiza icyubahiro abahoze ari abakozi ba BK, umuhango wo kwibuka wahise ukomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, na ho hashyirwa indabo aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w’umuryango wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Freddy Mutanguha, avuga ko nk’abantu barokotse Jenoside kwibuka babibonyemo ubuzima.

Ati “Twabibonyemo ubuzima kuko iyo wibuka uba uhaye agaciro gakomeye abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira ubusa, bashinyaguriwe, bashyizwe mu nzuzi, mu migezi no mu misarane, ni henshi batahawe ako gaciro, ariko iyo tubibuka gutya, tuba tubasubije agaciro kabo, kuko bakambuwe, bakamburwa ubumuntu”.

Freddy Mutanguha avuga ko kwibuka bifasha abarokotse kudaheranwa n'agahinda
Freddy Mutanguha avuga ko kwibuka bifasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda

Akomeza agira ati “Kubibuka rero, tukanabibukira no ku rwibutso aho bashyinguye mu cyubahiro cyabo, dushobora kugenda tugashyiraho indabo, tukabunamira, tukabarinda, benshi tukabavugisha, ibyo byose ni byo byubaka ubuzima. Nyuma ya Jenoside iyo tugira ubuyobozi butaduha umwanya wo kwibuka ngo dushobore kuvuga agahinda kacu, abenshi mu barokotse Jenoside ubuzima bwari kuba bwarababihiye”.

Athanase Murengerantwari wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri BK, avuga ko n’ubwo mu gihugu harimo ibigwari mbere ya Jenoside ariko bishimira ko cyanibarutse intwari zayihagaritse, kandi ngo imbuto zasigaye zarashibutse ku buryo abazishibutseho bazakomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Turishimira ko imbuto zasigaye zashibutse, tunabishimira Imana, kandi bashimishwa n’uko babayeho. Intego yabo ni ukubaka Igihugu. Twese rero, ikigero buri wese arimo twibuke twiyubaka. Igihugu cyacu kidushishikariza kutarobanura abaturarwanda, icyo umuntu asabwa ni uko akorana umwete”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko batibuka gusa abahoze ari abakozi babo, ahubwo banafata mu mugongo abavandimwe n’imiryango basize, babereka ko batari bonyine.

Ati “Tubabwira ko n’ubwo babuze abavandimwe babo turacyariho twebwe, BK yarakuze umusanzu batanze ntabwo wapfuye ubusa, BK iriho kandi twumva ko natwe turi abavandimwe babo, tuba dushaka gufatanya no kubafata mu mugongo”.

Kuba uyu munsi BK yarakuze ikaba ifite abakozi benshi, ngo harimo n’abatari bacye bavutse nyuma ya Jenoside ku buryo iyo umuhango wo kwibuka Abatutsi bayizize ubereye ahantu hari amateka yayo nko ku rwibutso rwa Kigali, hari amasomo menshi bakuramo nk’uko Dr. Karusisi abisobanura.

Ati “Kuza hano ni ahantu hafite amateka aremereye, tukumva ko ari byiza kugira ngo abo bana baze bamenye amateka y’Igihugu cyacu, aho Igihugu cyavuye kugira ngo dukomeze tugire amahitamo meza yo kubaka Igihugu, no kwamagana amacakubiri”.

Mu bahoze ari abakozi ba BK bibukwa uko ari 15, harimo umwe witwa Claver Kayumba hataraboneka umuntu n’umwe bafitanye isano kugira ngo na bo bajye bifatanya n’abandi mu gihe hibukwa abakozi ba BK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakozi ba BK bunamiye abasaga ibihumbi 250 baruhukiye ku rwibutso rwa Kigali
Abakozi ba BK bunamiye abasaga ibihumbi 250 baruhukiye ku rwibutso rwa Kigali
Imiryango yabuze ababo bakoraga muri BK yifatanyije na BK mu muhango wo kubibuka
Imiryango yabuze ababo bakoraga muri BK yifatanyije na BK mu muhango wo kubibuka

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haraho nasomye mbona ko ubundi buryo bwingengabitekero nga hali abifuza ko abaturage ubwo na bahutu ngo bagizwe abere ngo barasaba indishyi zakababaro !!! bisa nokuvuga ko abatutsi bishwe nyagaciro bali bafite kuko bo ntarumva ababuze ababo cyangwa bamugajwe na hali uvuga abasabira indishyi kandi alibo bazikwiye nubwo zitagarura ababo none abishe cyangwa hakica bene wabo ngo barashaka indishyi kuko alibo bateye imbabazi kugirwa umwere ntibisobanuye kuliwe bisobanura ko habuze ibimenyetso kuko akenshi abo muba mwabikoranye cyangwa bene wanyu banga kubashinja ngo nabo mutavuga ko mwafatikanije Hhhh murashaka indishyi!!!

lg yanditse ku itariki ya: 24-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka