Sinumva ukuntu yabashije kundera ankunze: Ubuhamya bw’umwana wavutse ku wafashwe ku ngufu muri Jenoside

Mu gihe kingana n’icyumweru, umubyeyi twahisemo kwita Uwimana (izina ritari irye ku bw’umutekano we), yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abicanyi b’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abonye ko ashobora kuhasiga ubuzima, yafashe icyemezo cyo gutorokana n’umwana we muto wari ufite imyaka itatu ari nawe wari umuhererezi icyo gihe.

Mu gihe cya Jenoside, interahamwe zishe abagabo bose bo ku musozi yari atuyeho harimo n’umugabo we, hanyuma zikusanya abagore n’abakobwa bose zibashyira mu rugo rwe, harimo na nyina n’umwisengeneza we.

Abicanyi bababeshyaga ko ntacyo bazabatwara kubera ko ari abagore, ariko kutagira icyo babatwara byari ukutabica gusa.

Mu buhamya yahaye ikinyamakuru The New Times, Uwimana aragira ati “Buri joro, bazaga ari agatsiko k’abagabo benshi bakantwarana n’umwisengeneza wanjye bakajya kudutesha agaciro mu ishyamba. Batujyanaga ahantu hatandukanye, barangiza kudukorera ubugome bakatugarura mu rugo”.

Uwimana icyo gihe yari afite imyaka 37 ari n’umubyeyi w’abana bane, umwisengeneza we yari afite imyaka 16.

Uwimana akomeza agira ati “Iyo badutwaraga, sinumvaga ko nashoboraga kugaruka mu rugo kuko ibyo badukoreraga byari birenze kwihanganirwa. Hari igihe babaga ari batanu cyangwa barenzeho. Benshi ntabwo nari mbazi”.

Mbere gato y’uko interahamwe zimushimuta, Uwimana yari yabanje kujyanwa n’indi nterahamwe yitwa Mazimpaka, imubeshya ko izamurinda, ariko nawe nta kindi yari agamije usibye kumusambanya ku gahato.

Umunsi umwe, iyo nterahamwe irimo gusukura inzu yagiraga ngo imucumbikiremo n’umwana we, Uwimana ahita ayica mu rihumye aratoroka kugira ngo arebe ko yakize ubuzima bwe.

Ariko se yari kujya he? Ni he yari kubona ubuhungiro? Ni inde wari kumwakira atagamije ubugome?

Ibi ni bimwe mu bibazo byinshi yibazaga akabura ibisubizo, ni ko gutangira gutekereza kwiyambura ubuzima.

Ya nterahamwe Mazimpaka nayo itangira kumuhigisha uruhindu, aho inyuze hose ikarahira ko nimufata izamwica urubozo, Uwimana yabitekereza akumva nawe ubwe ariyanze. Ubwo ajya mu rutoki gushakisha ibirere ngo abohe umugozi wo kwinigisha, ariko arabibura.

Uwimana akomeza agira ati “Mu bwenge bwanjye, numvaga ngomba kwiyahura kuko ni rwo rupfu rwiza rwari rusigaye kuri njye. Nagerageje no kuzirika igitenge cyanjye mu giti cya avoka ngo nimanike ariko biranga kuko igiti cyari kigufi. Ubwo niyemeza gusubira mu rugo rwanjye kuko n’ubundi nta kindi nari ntegereje kitari urupfu”.

Mu gusubira iwe ariko, ntabwo yari azi ko ibyo ahunze kwa Mazimpaka ari byo agiye asanga, ariko n’iyo aza kubimenya, nta yandi mahitamo yari afite.

Nyuma y’icyumweru cyose we n’abe bakorerwa ubwo bugizi bwa nabi, Uwimana yafashe umwanzuro wo gutoroka ari mu gicuku, bukeye za nterahamwe zimubuze zibyuka zica ba bantu zari zarashimuse barenga icumi zibajugunya mu rwobo rw’ubwiherero.

Ya nterahamwe Mazimpaka yari yizeye ko Uwimana nawe yari mu biciwe aho, ndetse hashize iminsi aza nawe kubyemeza ko Uwimana bamwishe, akabivuga muri aya magambo “Nabonye amatako ye y’inzobe mu rwobo hamwe n’abandi”.

Uwimana yari yahungiye mu rundi rugo rwa mwene wabo wa kure, ariko n’ubwo ubuzima bwe bwari butakiri hagati y’urupfu n’ubuzima, uburyo yakiriwemo muri urwo rugo nabwo ntibwamworoheye. Yafashwe nk’umukozi wo mu rugo abuzwa epfo na ruguru, ku bw’amahirwe ahakurwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi zari zimaze kubohora u Rwanda.

Ukuri kugoye kwakira

Hashize amezi make, Uwimana yaje gusanga atwite umwana wa gatanu.
Uwimana ati “Byaranshenguye numva simbashije kwakira kuba ntwite umwana w’interahamwe! Usibye n’ibyo, nari nshonje, ntagira epfo na ruguru, mbayeho nabi cyane, numva narihebye”.

Yabashije kubyihanganira aramubyara, ariko byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo abashe gutangira gukunda uwo mwana w’umuhungu, abasha kwishyiramo ko atari ikosa rye kandi ko ari umwana mwiza ugomba gukundwa n’umubyeyi we.

Bidateye kabiri, mu gihe yageragezaga kubana n’ubumuga yatewe no gukorerwa iyicarubozo ryo gufatwa ku ngufu, no kurera umwana mu buryo bugoye, Uwimana asanga yarandujwe agakoko gatera SIDA.

Hagati aho n’ubwo Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA Agahozo) ryamufashije mu burwayi bwe, yakomeje kugira impungenge z’umuhungu we.

Uwimana ati “Kari kananutse cyane bikantera impungenge nibaza ko nawe ashobora kuba yaravukanye ubwandu. Ubwo njya kumupimisha, ngize amahirwe nsanga nta bwandu afite”.

Uwo mubyeyi akomeza avuga ko umuhungu we yajyaga amubaza inshuro nyinshi mu ijwi rikakaye agira ati ese mama, nta kibazo mfite? Uwimana ibi yabivugaga aseka, agakomeza avuga ko umwana we atari azi n’icyo ibyo bizami byari bigamije.

Ubuhamya bw’umuhungu we

Umuhungu we twise Hakizimana muri iyi nkuru (izina ritari irye), agize imyaka 12 nibwo yaje kumenya ko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu. Icyo gihe nyina yari amaze gutanga ubuhamya ku rwibutso rwa Jenoside, aho yavuze ko umugabo we wishwe yamusigiye abana bane.

Hakizimana, ari nawe mwana wa bucura, yari asanzwe azi ko ari umwana wa gatanu, ariko mu bitekerezo bye, akumva ko byanze bikunze adasangiye se n’abo bandi bane.

Ntiyigeze atinyuka kubaza nyina aho se aherereye kubera ko, ku mpamvu runaka, yakekaga ko atari inkuru nziza. Ariko nanone ntiyibazaga ko yaba ari inkuru y’incamugongo bigeze aho.

Hakizimana ati “Abavandimwe banjye banyeretse urukundo ruhebuje. Mama amaze kumbwira uko byagenze, ni bwo namenye ko batigeze bifuza na rimwe kumfata nk’umwana wavutse mu buryo buteye kwiheba. Ntibigeze bifuza kumbabaza”.

Nyuma yo kunamira abishwe muri Jenoside, Hakizimana yicaranye na nyina bonyine, ubundi amubwira byose uko byakabaye. Ku bw’amahirwe yari yarigishijwe uko umuntu ashobora kubwira umwana inkuru imeze ityo ariko atamukomerekeje.

Hakizimana akomeza agira ati “Sinumva ukuntu yabashije kundera ankunze aka kageni! Byonyine no kwiyemeza kungumana ni ibintu ntarabasha kwiyumvisha kugeza ubu, ariko ndamushimira byimazeyo”.

Mu gihe anashimira imiryango itandukanye nka SEVOTA, yamufashije kwiga no kumubonera ibindi yari akeneye birimo n’ubuvuzi bwo mu mutwe, Hakizimana avuga ko akeneye guhura na se, kuko hari ibibazo afite bikeneye ibisubizo.

Hakizimana mu ijwi ririmo ikiniga n’amaso yuzuyemo agahinda ati “Kuki yambabarije mama? Ese aba he? Ko iyi Guverinoma yababariye abakoze Jenoside benshi, kuki we atarerekana isura ye? Ibi ni bimwe muri byinshi nifuza kumubaza”.

N’ubwo Hakizimana atarabona ibyo bisubizo, nyina yakoze uko ashoboye amuha ibyo akenera byose nk’umwana. Abavandimwe be bose barashatse, ubu asigaye abana n’umwe muri bo.

Nyina Uwimana ubu yasubiye ku ivuko, abayeho ubuzima butari bubi kubera inkunga yahawe n’imiryango AVEGA, SEVOTA n’indi. Mu butunzi afite harimo inka ebyiri, ahabwa ingoboka ya buri kwezi imufasha mu mirimo y’ubuhinzi, kandi yakomeje kujya ahura akaganira n’abandi bagore basangiye ibibazo kugira ngo bomorane.

Uwimana asoza ubuhamya bwe agira ati “Twiyemeje kurekeraho kurira no guherenwa n’ihungabana, dutangira kwiremamo ibyishimo. Ibyo twabigezeho tubinyujije mu kwiteza imbere dukora imirimo y’ubworozi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu”.

Itsinda ry’abagore bagenzi be ryatangije igikorwa cyo guhemba impfubyi za Jenoside zibarutse, bikamufasha gukomeza kugira umunezero.

Uwimana ni umwe mu bagore barenga 2,500 babashije kumenyekana, mu bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari Imana yomora ibikomere.
Icyampa benshi bataravuga ibyababayeho bakabivuga. Ahari imitima yaruhuka. Kuko hari benshi batajya bavuga ibyababayeho, kuko batarabohoka. Kandi mu kuvuga harimo gukira.!

Gatesi Emerance yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ibyo uvuga ni ukuri muvandimwe. Ariko bitinde bitebuke, abantu bazakomeza kugenda babohoka.
Urakoze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka