Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose

Abakozi b’ikigo Hot Point gicuruza ibikoresho bya electronic bigezweho, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isomo rikomeye ku Banyarwanda no ku isi, mu guharanira amahoro no kwimakaza ubumuntu mu bantu.

Uwitije Divine ushizwe imiyoborere muri Hot Point yavuze ko batekereje kuza gusura uru rwibutso mu rwego rwo gukomeza gusobanurira abakiri bato ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi no kubategura kuzaharanira amahoro kandi bagakomeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Yagize ati “Muri Hot Point abenshi dukorana ni urubyiruko n’abanyamahanga. Abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside, ni byiza rero ko tumenya amateka yabaye kugira ngo tuzamenye n’uko tuzitwara mu gihe kizaza”.

Yakomeje agira ati “Twigiyemo kandi ko tugomba kuba umuntu umwe kuko Imana yaturemye turi umuntu umwe twize kandi ko tugomba kubungabunga ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho twigira ku mateka mabi yabayemo”.

Uwamahoro Cathia wamamaye mu gukina Criquet na we ni umukozi wa Hot Point. Avuga ko gusura urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha urubyiruko kubona ukuri ku byabaye, bigatuma nta muntu wapfobya Jenoside kandi bariboneye ukuri ku byabaye.

Yagize ati “bidufasha kumenya aho tuvuye n’aho tujya nk’urubyiruko cyane ko abenshi mu bishoye muri Jenoside barimo n’urubyiruko. Uwamaze kwibonera ibyabaye bifasha kudaha amatwi abapfobya n’abahakana Jenoside, bigatuma nta n’uwagushuka ngo agusubize mu macakubiri. Bidufasha kandi kwigisha abakiri bato ngo bakuremo amasomo azatuma amahano nk’ayo atazongera ukundi”.

Uwamahoro Cathia yanongeyeho ko gusura inzibutso bifasha abanyamahanga na bo kumenya neza amateka y’ibyabaye, atari ibyo babwiwe cyangwa basomye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka