Nyamagabe: IBUKA irasaba ko abahamijwe ibyaha bya Jenoside bacyidegembya bakurikiranwa

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kanamugire Remy, yasabye inzego za Leta zibifitiye ububasha gukurikirana abantu bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abayikoze bataraburanishwa ubu bacyidegembya, akaba yatanze urugero ku Murenge wa Kibumbwe ufite abagera kuri 32 barebwa n’icyo kibazo.

Ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibumbwe, ku wa 16 Mata 2022, Kanamugire, yashimye ko abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubutabera, abayikoze bagahanwa n’inkiko zirimo Gacaca.

Gusa yavuze ko ubu hakiri ikibazo cy’abakatiwe ibihano n’inkiko zirimo Gacaca, ariko ubu bacyidegembya.

Yagize ati “Ariko n’ubu turacyafite ikindi kibazo kijyanye n’ubutabera, cy’uko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside batarakora ibihano byabo.”

Afatiye urugero mu Murenge wa Kibumbwe, Kanamugire yagize ati “Hano mu Murenge wa Kibumbwe dufite abagera kuri 32. Igihugu cyacu kigomba guca umuco wo kudahana. RIB idufashe ibyo bibazo birangire. Abantu niba barakoze ibyaha bagahanwa n’Inkiko Gacaca, bakore ibihano byabo kuko no kudakora igihano, uwo muntu hano muri sosiyete rwose arabangamye. Ntabwo yaza ngo atange ituze, ni wa wundi ushobora gusanga yateza n’ibibazo by’umutekano muke.”

Kanamugire kandi yasabye ko abakoze Jenoside bari mu nzego z’ubuyobozi bakurwamo. Ati: “Ikindi, izi nzego zitorwa yaba komite nyobozi y’imidugudu, ba mutwarasibo, abajyanama b’ubuzima, abantu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside ntabwo bakwiye kujya muri ziriya nzego, ntabwo bagombye gutorwa”.

Kanamugire Remy wavuze mu izina rya IBUKA
Kanamugire Remy wavuze mu izina rya IBUKA

Ati “Yenda bashobora gutora ariko bo ntibatorwa kuko bafite ubusembwa. Dufatanye rwose abari muri ziriya nzego bazivemo, hari abandi Banyarwanda badafite ibyaha bya Jenoside bagenda bagakora kariya kazi kandi bagakora neza.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde, mu ijambo rye yahaye icyubahiro abazize Jenoside, yihanganisha imiryango y’abarokotse, agira n’icyo avuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu munsi hari inzira irimo gukoreshwa cyane, y’imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwinshi bamwe muri twe turabubona buciye kuri izo mbuga, bupfobya ndetse bunahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, buharabika Umukuru w’Igihugu cyacu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje asaba by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana abo bantu.
Ati “Ibyo byose dufatanye tubyamagane kandi tubirwanye. Rubyiruko bana bacu, ibyo mwirinde ko byabayobya, ahubwo mugire uruhare rugaragara mu kubyamagana kuko ni namwe benshi mukoresha izo mbuga nkoranyambaga kandi ni mwe Rwanda rw’ejo, ni mwe mizero y’igihugu cyacu.”

Naho ku bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarangije ibihano nk’uko byasobanuwe na Kanamugire, hamwe n’ibindi bibazo birimo ibikibangamiye abarokotse, Uwamahoro yavuze ko akarere kabigize umukoro, kiyemeza kubishakira igisubizo, anaboneraho gusaba ko ababafiteho amakuru batungira agatoki abayobozi.

Ati “Mbonereho gusaba ko aho umuntu afite amakuru twajya tuyatanga, tukayashyikiriza inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa iz’ubutabera, cyane cyane kuri ibi bijyanye n’abantu bacyidegembya, abantu bakatiwe, abatararangije ibihano, kugira ngo twese dufatanye kuko aribwo tuzubaka ejo heza h’abazadukomokaho kandi tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.”

Dusabe Christine
Dusabe Christine

Muri uyu muhango kandi, humvikanyemo ubuhamya bwa Dusabe Christine, wari uhagarariye imiryango y’abashyinguwe mu rwibutso rwa Kibumbwe, ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dusabe yashimiye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside, anaboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abishwe bataraboneka kuyatanga, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Hari ikintu nisabira abantu bo muri Kibumbwe, njya mbona kuri televiziyo ahandi hantu, abakoze Jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye. Banyakibumbwe, mwatwegereye ko imbabazi tuzifite, mukaduha amateka nyayo, tukamenya aho abacu baguye, tukamenya uko twiyunga ariko byibuze ntitwiyungire ku kinyoma!”

Urwibutso rwa Kibumbwe rushyinguwemo imibiri irenga 380.

Perezida wa Njyanama ya Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde
Perezida wa Njyanama ya Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka