I Kigali bibutse Abatutsi biciwe kuri Ruzirabatutsi

Abatuye mu Mujyi wa Kigali, inshuti n’imiryango bibutse abazize Jenoside biciwe ku musozi wa Nyiraruhinga uzwi ku izina rya Ruzirabatutsi (hafi y’uruganda rwa Ruliba kuri Nyabarongo).

Abayobozi b'Akarere ka Nyarugenge bashyira indabo muri Nyabarongo mu kwibuka Abatutsi baroshywemo muri Jenoside
Abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge bashyira indabo muri Nyabarongo mu kwibuka Abatutsi baroshywemo muri Jenoside

Umuryango Ibuka n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali, bavuga ko uyu musozi hamwe n’Ikiraro cy’Umugezi wa Nyabarongo bibitse amateka akomeye y’Abatutsi bagiriwe nabi, kuva mu mwaka wa 1959 kugera muri 1994.

Ikiraro cya Nyabarongo ngo cyahoragaho bariyeri igamije kumenya Abahutu, Abatutsi n’Abatwa hakoreshejwe Ibuku, Abatutsi bakwimenya bagahita bahungira ku musozi wa Ruzirabatutsi hafi aho.

Umurinzi w’igihango warokoreye Abatutsi bagera kuri 34 muri ako gace kahoze ari muri Komini Butamwa (Segiteri ya Mwendo), Martin Mutsindashyaka agira ati "Abaturage babonaga Abatutsi bakabamanukana kuri uyu musozi bagira bati ’Ruzirabatutsi nibabone".

Umusozi wa Ruzirabatutsi
Umusozi wa Ruzirabatutsi

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusozi wa Ruzirabatutsi wiciweho abarenga 750, bamwe barohwa muri Nyabarongo abandi batabwa mu cyobo hafi y’uwo mugezi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe, avuga ko bariyeri yo kuri Nyabarongo yakoreragaho Interahamwe, Abasirikare b’Abafaransa n’Abazayirwa (Zaïrois), bose bakaba baragize uruhare muri Jenoside yahakorewe.

Yagize ati "Ntabwo ari Interahamwe gusa zagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi muri aka gace, kuko n’Abafaransa bagendaga bareba ngo ’wowe uri nde wowe uri nde’, n’Abazayirwa".

Amazina ya bamwe mu baroshywe muri Nyabarongo
Amazina ya bamwe mu baroshywe muri Nyabarongo

Mu baregwa kuyobora Interahamwe na Ex FAR bakurikiranyweho Jenoside yakorewe kuri Nyabarongo na Ruzirabatutsi, harimo uwitwa Setiba ufungiwe i Mageragere, akaba ngo yarafashijwe n’uwitwa Nyabugwiza Celestin bahimbaga Mahembe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko muri rusange ako Karere kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 45, ariko abo imibiri yabo imaze kuboneka bakaba ari bihumbi 37.

Ngabonziza avuga ko indi mibiri y’Abatutsi itaraboneka ngo biterwa no kudatanga amakuru kw’abatarahigwaga muri Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, we avuga ko n’ubwo abantu bacecetse bakanga gutanga amakuru y’aho imibiri iherereye, imisozi, amabuye n’imigezi byo ngo birimo kuvuga.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Masengo yashingiye ibi ku kuba mu Bitaro bya CHUK haherutse kuboneka imibiri 89 mu gihe bateguraga aho gushyira inyubako nshya, ndetse n’indi 12 yabonetse muri ruhurura ya Mpazi.

Yagize ati "Nimutatubwira aho abantu bacu baherereye, amabuye n’imisozi bizabivuga".

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mérard Mpabwanamaguru, avuga ko usibye uko kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri, hari n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Mpabwanamaguru yiyamye abapfobya bakanahakana Jenoside, avuga ko ari abakomoka ku bayikoze, cyane cyane abagize ishyirahamwe Jambo ASBL.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Edda Mukabagwiza asaba buri muntu wumvise "imvugo inyuranye n’ibyo Abanyarwanda bahisemo" kuyirwanya, hamwe no kwigira ku rubyiruko rubanye neza n’ubwo rukomoka ku babyeyi bafite amateka atandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyabarongo n’Akagera bajugunyemo abatutsi benshi muli 1994.Benshi baratembye bagera muli Lake Victoria.Hali benshi bariwe n’ingona cyangwa isamake.Gusa nkuko ijambo ry’imana rivuga,abo nabo bazazuka ku munsi wa nyuma,niba barapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza.

sebera yanditse ku itariki ya: 30-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka