Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu

Umujyi wa Gisenyi wagiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwe umubiri w’umuntu umwe wabonetse ahitwa Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Tariki ya 1 Gicurasi 2022 nibwo ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Gisenyi bizakorwa ku rwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 5303 benshi bishwe bavuye muri Komini Rubavu.

Amateka ya Jenoside muri Gisenyi agaragaza ko ubwicanyi no gutoteza Abatutsi byatangiye kuva mu 1990, bijyana n’ibikorwa byo gufunga ibyitso ndetse benshi baburirwa irengero.

Bamwe mu bari bafungiye muri gereza ya Gisenyi bavuga ko hari abishwe bagashyingurwa mu byobo bitazwi biri mu irimbi riri ahashyizwe urwibutso rwa Komini Rouge.

Amateka agaragaza ko tariki ya 7 Mata 1994, mu mujyi wa Gisenyi, Abatutsi batangiye kwicwa mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994, nyuma y’amasaha y’ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana.

Mu buhamya Richard Mugenzi yahaye Dupaquier avuga ko mu ijoro ryo ku ya 6 Mata 1994 nka saa tanu z’ijoro Interahamwe ziyobowe na Bernard Munyagishari na Barnabe Samvura zaje mu kigo cyakorerwagamo imyitozo ya gisirikare cya Butotori zihasanga Lieutenant Bizumuremyi na Lieutenant-Colonel Anatole Nsengiyumva.

Mugenzi yatangaje ko Bernard Munyagishari na Barnabe Samvura binjiye mu biro bya Lieutenant Colonel Nsengiyumva bamarana na we umwanya munini, nyuma basohotse basanga izindi Nterahamwe zigera kuri magana abiri bari bazanye.

Mugenzi wari usanzwe akora akazi karebana n’itumanaho avuga ko Lieutenant Bizumuremyi yatanze amabwiriza ku nterahamwe zari hanze.

Agira ati: “Abasirikare bagiye ku kazi kabo ko kurwanya umwanzi, namwe muhite mujya gukora”.

Ubuhamya bwa Mugenzi bukomeza buvuga ko Bizumuremyi ari we watanze amabwiriza ko Abatutsi bazajya bafata bazajya kumwicira kuri Komini Rouge kandi ko bagomba gukora vuba, bagasaka ahantu hose ku buryo nta ‘Nyenzi’ isigara.

Mu mujyi wa Gisenyi, Abatutsi benshi batangiye kwicwa mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994, harimo Rwemarika, Bwanafeza na nyiri hoteli yitwa Edelweiss.

Mu gitondo cya kare cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, Interahamwe zari zamaze gushyira bariyeri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo hatagira Umututsi ubacika, harimo bariyeri yashizwe ahitwa « La Corniche » ugana ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi, yari ikuriwe n’uwitwa Serushago Omar.

Bariyeri yo kuri “La Corniche” yashyizweho kugira ngo interahamwe zijye zifata Abatutsi bashaka guhungira muri Zayire kandi uwafatwaga bajyaga kumwicira ku irimbi ry’umujyi wa Gisenyi ryaje kumenyekana ku izina rya « Komini Rouge ».

Inyandiko ikubiyemo ibirego ku ruhare rwa Anatole Nsengiyumva muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994 Interahamwe zashyize bariyeri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo zibone uko zifata Abatutsi n’ibyitso.

Izi nyandiko zivuga ko Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva yazengurukaga mu mujyi wa Gisenyi, aho yageraga kuri bariyeri, yabazaga Interahamwe uko akazi kameze.

Amatsinda y’Interahamwe cyangwa abasirikare yasimburanaga kuri Komini Rouge uhereye ku ya 7 Mata kugera ku ya 17 Nyakanga 1994, ubwo ingabo za RPF-Inkotanyi zamaraga gufata umujyi wa Gisenyi, Interahamwe zigahunga.

Nsengiyumva Anatole yahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu kubera uruhare yagize mu rupfu rw’Abatutsi bo mu Mujyi wa Gisenyi, kuri kaminuza ya Mudende na Paruwasi ya Busasamana.

Mu mujyi wa Gisenyi ahiciwe Abatutsi benshi ni kuri “Komini Rouge”, ahaguye abarenga ibihumbi bitanu (5000) kandi benshi bavanywe muri Rugerero, muri Byahi, muri Nyundo no mu mujyi wa Gisenyi.

Bamwe mu biciwe kuri Komini Rouge bagiye bahambwa batarashiramo umwuka, bakabashyira mu cyobo cyari gihari, cyacukuwe mbere yo kubica gicukuwe n’abagororwa ba gereza ya Gisenyi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka