Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo

Tariki ya 28 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau, ifatanyije na Kaminuza ya Gaston Berger iri mu Karere (Region) ka Saint Louis, gaherereye mu Majyaruguru ya Senegal mu bilometero 287 uvuye mu murwa mukuru Dakar, bateguye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bacanye urumuri rw'ikizere
Bacanye urumuri rw’ikizere

Iyo gahunda yitabiriwe n’abarimu n’abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza n’abo mu bigo bituranye bagera kuri 400, n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, ikaba yaratanzwemo ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abanditsi barimo Boris Boubacar DIOP wo muri Senegal na Koulsy LAMKO wo muri Tchad.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Jean Pierre Karabaranga, yasobanuriye abarimu, abanyashuri bari bateranye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yateguwe igihe kinini inageragezwa mu bihe bitandukanye kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abantu babanaga hafi cyane n’abishwe, kuko ni abo biganaga bari mu kigero cy’abitabiriye ikiganiro, abo bakoranaga mu mirimo isanzwe ya buri munsi harimo ndetse n’abarimu ba Kaminuza.

Amb Karabaranga (hagati) n'abanditsi Boris Boubacar Diop na Koulsy Lamko mu gihe cy'umunota wo kwibuka
Amb Karabaranga (hagati) n’abanditsi Boris Boubacar Diop na Koulsy Lamko mu gihe cy’umunota wo kwibuka

Yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi hanakozwe amahano atagira uko avugwa, aho umubyeyi yihekuraga akica abana be bwite cyangwa akabicisha cyangwa akabikorera uwo bashakanye. Ibyo bigaragaza uko ubuyobozi bubi bwari bwaracengeje urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Ubutegetsi bubi bwo kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri bwari bwarahinduye Abatutsi ibicibwa, bamburwa uburenganzira mu Gihugu ndetse kugeza n’aho batagifatwa nk’ikiremwamuntu babita inzoka cyangwa inyenzi.

Urwo rwango n’amacakubiri byabibwe mu gice kimwe cy’Abanyarwanda, nibyo byihutishije Jenoside yakorewe abatutsi aho mu minsi ijana gusa hishwe abasaga miliyoni bazira gusa uko baremwe.

Yashimiye ingabo zari iza RPF-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu. Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda biha intego y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi yazakorwa.

Boris Babacar DIOP, Umwanditsi wo muri Senegal wanditse igitabo ku mateka ya Jenoside i Murambi (Murambi, le Livre des Ossements), yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’inzego zinyuranye zo mu Gihugu kugeza no ku banyamadini, bikaba biri mu byayihaye ubukana.

Aha yatanze urugero rwa Musenyeri Augustin Misago wagarutsweho n’abarokokeye mu yari Gikongoro, ahayoborwaga n’uwo Musenyeri kuko yari yarabijeje kubarindira umutekano mu rwego rwo kubabuza guhungira mu Gihugu cy’u Burundi, kandi bari bamufitemo icyizere nk’uwihaye Imana.

Boris DIOP yagarutse no ku bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yerekanye ko yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka ine habaye Jenoside, akavugana n’abantu benshi ndetse agakora n’ubushakashatsi kandi ko byose bigaraza ko Jenoside yabaye kandi ko yateguwe hagamijwe kurimbura abatutsi.

Asanga abayihakana n’abayipfobya bidatangaje kuko bayigizemo uruhare kandi abategura Jenoside bayikora kabiri;, ubwa mbere bayishyira mu bikorwa, ubwa kabiri bakayihakana bemeza ko ntayabaye.

Koulsy LAMKO, umwanditsi ukomoka mu Gihugu cya Tchad, na we wabaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibanze cyane ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’umwaduko w’Abazungu kugera mu 1994. Yagaraje ko Abanyarwanda bagiraga amoko gakondo, ibyiciro byose byari bihuriyeho kandi babanaga neza, bagakorera hamwe, bakemera Imana imwe, bakagira Umwami umwe, bakagira umuco umwe, bakanavuga ururimi rumwe.

Abanyeshuri bahawe impano y'igitabo "Murambi: le livre des Osements"
Abanyeshuri bahawe impano y’igitabo "Murambi: le livre des Osements"

Ibyo byose byaje guhindurwa n’abakoloni ubwo babacagamo ibice kugira ngo babategeke. Iyo politiki mbi y’ivanguramoko yashimangiwe ndetse irushaho kugira ubukana kuri Repubulika zasimbuye abakoloni, ari nazo zatangije ubwicanyi mu 1959 bukomeza gukorwa mu bihe bitandukanye kugeza mu 1994.

Yves Munana Rwogera, Perezida wa IBUKA Senegal, yashimiye abatanze ikiganiro, anaboneraho gushimira urubyiruko rwari rwahahuriye kuko aribo ejo hazaza ha Afurika, aboneraho no kubatumira mu bikorwa IBUKA Senegal irimo gutegura kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi.

Yagaragaje ko ibyo byashoboka ari uko urubyiruko rushyize ingufu mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yves Munana Rwogera, Perezida wa IBUKA Senegal
Yves Munana Rwogera, Perezida wa IBUKA Senegal

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka