RSSB yibutse abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ bishwe muri Jenoside

Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwibutse ku nshuro ya 28 abari abakoze ba Caisse Sociale, yaje guhinduka RSSB, bishwe urupfu rw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazira ubwoko bwabo.

Umuyobozi wa RSSB n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside
Umuyobozi wa RSSB n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside

Muri uwo muhango witabiriwe n’abagera kuri 300, wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa RSSB ruri ku cyicaro gikuru cyayo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusubiza icyubahiro abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale 19, barimo umubiri w’uwitwa Adele Mutangampundu wabonetse muri uku kwezi tariki 26, nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside ikorewe Abatutsi ibaye.

Adelaide Gakwaya, wari uhagarariye imiryango yabuze ababo bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale barimo ise umubyara, yavuze ko asanga hari intabwe bateye igaragara muri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge, agereranyije n’ibikomere bafite.

Yagize ati “Batubwira ubumwe n’ubwiyunge ariko mu by’ukuri twebwe abarokotse mbona dutera intambwe ugereranyije n’ibikomere abantu baba bafite, kuko iyo ngerageje gusubiza inyuma amaso mu 1994, numva uyu munsi nta muntu nakabaye mvugana na we, wishe, wagambanye cyangwa wagize ikindi cyose kibi, cyatumye abantu bacu bagenda”.

Akomeza agira ati “Ariko abo rero (abicanyi) n’abagambanye, ntabwo bashaka gutanga amakuru, biratangaje kubona mu myaka 28 ishize, tukirimo gushyingura, turashyingura hirya no hino. Uyu munsi iyo bagiye gusiza ahantu ikibanza bahasanga imibiri y’abantu, kandi nyamara ayo makuru yose, ari abireze bakemera ibyaha, ntabwo bayatanga yose, batanga igice”.

Uku kudatanga amakuru kwa bamwe mu bazi neza ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa, nibyo byatumye umwe mu bahoze ari abakozi ba Caisse Sociale witwa Adele Mutangampundu, umubiri we umara igihe kigera ku myaka 28 utaraboneka, kandi nyamara utari uri kure yaho yari atuye kuko aho wabonetse ari ku muturanyi.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko nyuma y’imyaka 28, umubiri wa Mutangampundu wishwe afite imyaka 32, wabonetse ku rugo rwo hafi y’aho yari atuye.

Ati “Yitwa Adele, umuryango we wamubonye ku wa kabiri, bikaba biri muri gahunda y’uko bazamushyingura mu cyubahiro mu minsi iri imbere, tunakomeza kubakomeza, biraruhura iyo ubonye uwawe wari umaze imyaka 28. Dukomeza gusaba ko abafite amakuru batayimana, kuko mu gukomeza kubaka umuryango nyarwanda, no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubona aho abawe bari ukabasha kubashyingura mu cyubahiro birafasha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), Naphtal Ahishakiye, avuga ko kwibuka bibafasha gusubiza amaso inyuma bakareba inzira zose ingengabitekerezo ya Jenoside yanyuzemo.

Ati “Iyo twibuka ku munsi nk’uyu, ni ukugira ngo twongere dusubize amaso inyuma turebe inzira zose ingengabitekerezo ya Jenoside yanyuzemo, kugira ngo duhere aho tuvuga ngo izi nzira, tugomba kuzinyuramo turandura imizi yayo, kandi turwanya icyo ari cyo cyose cyakongera kudusubiza muri izo nzira zidakwiriye”.

Mu rwego kwita no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, RSSB irateganya gutanga inka ku miryango 30, ikanagenerwa ubushobozi bwo kubaka ikiraro.

Rugemanshuro avuga ko bazakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Rugemanshuro avuga ko bazakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka