Rwamagana: IBUKA ntishira amakenga abakoze Jenoside bafungurwa bakajya gutura ahandi

Mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu Rwibutso rw’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana ku wa 18 Mata 2022, Umuryango Ibuka wasabye Leta gusuzuma impamvu abari bafungiwe Jenoside barimo gufungurwa ntibongere kugaruka gutura aho bakoreye ibyaha.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ibindi byaha batireze, bikaba birimo guteza urwikekwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Musabyeyezu yagize ati "Hari abafunzwe imyaka 20, 19, 15,… Umubare utari muto w’abataha ntibagaruka aho bari batuye, turasaba ko harebwa impamvu batarimo kugaruka, bajye babanza kwigishwa aho bafungiwe kugira ngo babohoke kuko twe (abarokotse) twigishijwe ineza bihagije".

Musabyeyezu yatangarije ibi imbere y’imbaga y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Abadepite n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko buri Munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka, ariko akagira inama abarimo gufungurwa barakoze ibyaha bya Jenoside kujya bagaragaza aho bimukiye.

Dr Ngabitsinze yagize ati "Urangije igifungo arataha, ni byo umuntu ashobora kuba (gutura) aho ashaka, ariko ni byiza ko tumenya ko umuntu yafunguwe, aho yagiye n’impamvu".

Ibuka hamwe n’inzego za Leta zitandukanye bakomeje gusaba abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside, gutinyuka bakavuga aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, kugira ngo habeho kuyishyingura mu cyubahiro, kuruhuka kw’imitima y’abarokotse ndetse no kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge burambye.

Uwitwa Iribagiza Dancilla warokokeye i Mwulire akaza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari muri uwo murenge, avuga ko yafashije benshi mu bakoze Jenoside (barenga 85%) kwiyunga n’abo bahemukiye binyuze mu kwishyura ibyo bangije, bikaba byaratumye amakimbirane arangira.

Urwibutso rw’i Mwulire kuri ubu rushyinguwemo imibiri 26,930 nyuma yo kongeramo kuri uyu wa Mbere indi itatu, igize uwari Umuryango wa Fandi Denny, bose bakaba ari abiciwe ku misozi ya Mwulire no mu bice byahoze ari Komini Bicumbi, Gahengeri na Rubona.

Dr Ntaganira Vincent waganirije abaje kwibukira i Mwulire, avuga ko Abanyarwanda bose baba abakuru n’abato bavutse basanga imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarashoye kuva kera mu gihugu, kuko amateka yayo ngo yatangiye kwigishwa mu gihe cy’Ubukoloni.

Uretse kujyayo kwibuka no gushyingura ababo iyo bagize amahirwe hakagira imibiri iboneka, abarokokeye Jenoside i Mwulire bahurirayo buri mwaka bagaraza ko bakumburanye, bakanaganira ku mateka yabo igihe bari bakiri abana.

Ni akarere karumbuka bigaragara ko katigeze kangizwa n’isuri, kakaba kagizwe n’imisozi iciye bugufi cyane irambuye itwikiriwe n’imirima, urutoki n’amashyamba.

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Abahanzi batandukanye bafashije mu kwibuka i Mwurire
Abahanzi batandukanye bafashije mu kwibuka i Mwurire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese umuntu ntafite uburenganzira bwo gutura aho ashatse??? nawe gutura ahandi byakabaye birebwa niba atari bwo buryo bwe bwo kubohoka, kurangiza igihano ntibivuze kuba imbata yabo wakoreye icyaha. ikindi sintekereza ko kuba warabohotse umuntu ari muri gereza bizatuma utabohoka yarayivuyemo ngo yagiye gutura ahandi. harakorewe ibyaha babyitwaza bakarenganya ababibakoreye, baba bwira amagambo akomeretsa.

Byuka urye burakeye yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka