Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagifite intimba ku mutima y’ababo biciwe mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Midiho bataboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022, mu muhango wo kumurikirwa urwibutso rwa Muhazi rwubatswe ku bufatanye bw’abarokotse, Akarere ka Rwamagana n’umufatanyabikorwa Crystal Ventures.

Uru rwibutso ruherereye mu Kagari ka Kabare Umurenge wa Muhazi rukaba rubitse imibiri 9,023 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Muhazi muri za Murambi, Kitazigurwa na Kabare.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimye Crystal Ventures kuba yarahaye agaciro ababo bishwe muri Jenoside ikabubakira urwibutso rutuma baruhukira ahantu heza hasobanura amateka ya Jenoside.

Urwibutso rwa Muhazi rwamuritswe ku mugaragaro
Urwibutso rwa Muhazi rwamuritswe ku mugaragaro

Jenoside ikirangira habayeho igikorwa kitoroshye cyo kwegeranya imibiri y’Abatutsi yari icyandagaye hirya no hino bigizwemo uruhare n’abarokotse n’ubwo bari bagifite ihungabana.

Uyu muyobozi ashima Leta itarabatereranye ahubwo ikabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere byaba ibyo ku mubiri no ku mutima.

Urwibutso rwa Muhazi rwaje ruhuza izindi nzibutso ntoya urwa Kitazigurwa, Kabare na Murambi zidakoze neza ku buryo zihesha agaciro ababo ndetse n’indi mibiri yagiye iboneka.

Icyakora abarokotse ngo baracyafite intimba ku babo biciwe ku rusengero rwa EAR Paruwasi ya Nyagatovu (Midiho) kuko babuze imibiri yabo kugira ngo ishyingurwe, nk’uko Musabyeyezu yabisobanuye.

Ati “Sinabura kuvuga ku ntimba ikiri mu mitima y’abarokotse cyane cyane muri iki gice cya Muhazi ugaruka za Kitazigurwa hari abatakarije ababo umubare utari mutoya ahari Kiliziya y’Abaporoso ya Nyagatovu ahitwa Midiho, haguye imbaga igera ku bantu 200 nk’uko tujya tubibwirwa mu buhamya ariko kugeza na n’ubu nta n’umubiri n’umwe wari waboneka ngo ushyingurwe.”

Aho Midiho ngo hiciwe Abatutsi bo mu Murenge wa Muhazi muri Rwamagana n’abandi bari baturutse mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza. Abahaniwe ibyaha bya Jenoside bahakoreye na bo ngo bakomeje kwinangira banga gutanga amakuru kuri iyo mibiri.

IBUKA muri Rwamagana isaba ubuyobozi kubafasha mu biganiro n’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bwahakorewe (Midiho) bakaba batanga amakuru imibiri ikaboneka igashyingurwa kuko byaruhura imitima y’ababo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka