Muri ISAR no mu nganda z’icyayi na kawa hateguriwe Jenoside - MINAGRI
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) yatangaje ko abayobozi mu nzego zari ziyigize mbere y’umwaka wa 1994, batoje Interahamwe gukora Jenoside bifashishije cyane cyane ibigo bya ISAR n’inganda z’icyayi na kawa byari hirya no hino mu Gihugu.
- Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MINAGRI n’ibyari ibigo biyishamikiyeho
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yabitangaje
ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba MINAGRI, abakoreraga ibigo byari biyishamikiyeho bya ISAR, OCIR-Thé/Café, ndetse n’ab’imishinga inyuranye.
MINAGRI ivuga ko yiciwe abakozi barenga 800 mu 5,900 bayikoreraga kugeza mu 1994, abenshi bishwe ku kagambane k’abo bakoranaga kuko Jenoside ngo ari ho yateguriwe.
Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko ubushakashatsi bakoze kuri Jenoside bwagaragaje ko muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, MINAGRI yatije umurindi politiki y’ivangura, iburizamo uburenganzira bw’Abatutsi harimo no kubambura ubutaka n’amatungo.
Dr Mukeshimana avuga ko muri MINAGRI harimo bamwe mu batangije imitwe yitwara gisirikare mu nganda z’icyayi na kawa, muri ISAR no mu mushinga wa PDH kuko abayobozi babyo bashyize mu myanya Interahamwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu rwego rwo kumenyera uturere zizakoreramo Jenoside.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagize ati "Uwo mugambi mubisha wari waratojwe abakozi b’ibyo bigo, ndetse n’ibikoresho byabo(ibyifashishwa mu buhinzi n’ubworozi) byarakoreshejwe".
Umutangabuhamya muri iki gikorwa cyo #Kwibuka abari abakozi ba MINAGRI yari Yves Mugisha ukomoka mu Karere ka Kirehe, akaba yasobanuye uburyo se bamushinjaga gutunga imbunda ntayo agira, ariko impamvu ya nyayo ngo yari uko yari Umututsi.
Mugisha wari ufite imyaka icyenda mu 1994, yarokokanye na bashiki be babiri bamukurikira ariko ababyeyi babo bombi(se yari umukozi wa MINAGRI) barishwe.
Mugisha wafashe inshingano za kibyeyi akiri muto, yaje kurera bashiki be barakura, babifashijwemo na Leta babashije kwiga no kwibeshaho, we kugeza ubu akaba yaranashinze ikigo gifasha Abanyamahanga baza mu Rwanda kumenya uko bakorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Umukambwe Tito Rutaremara watanze ikiganiro kigira kiti "Twahisemo kuba umwe", avuga ko mu byatuma Abanyarwanda batongera gusubira mu macakubiri ari ukubereka ko bose ari bene Gihanga atari bene Adamu(kuko uyu ngo ari umukurambere w’Abayahudi gusa).
Inzego zitandukanye zirimo na MINAGRI zirashishikariza urubyiruko cyane cyane kwamagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
- Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Tariki 21 Mata 1994, umunsi w’icuraburindi ku Mayaga - Ubuhamya bw’abaharokokeye
- #Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi
- Iyo tubonye abadusura cyane cyane muri ibi bihe, twumva twongeye kugira imbaraga – AVEGA
- Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ni bake ariko nta burozi buke bubaho - Kayirangwa Anita
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|