Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa

Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside muri Rukumberi bafatwa bagahanwa kuko hari abacyidegembya hanze.

Bashyinguye imibiri yabonetse
Bashyinguye imibiri yabonetse

Babisabye ku wa 24 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanashyinguwe imibiri 160 yabonetse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko Umurenge wa Rukumberi ufite amateka yihariye ya Jenoside, kuko ari kimwe mu bice by’u Rwanda byageragerejwemo Jenoside kuva kera, ibi bikaba byaragizwemo uruhare cyane n’abari abategetsi muri ako gace bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Mu bari ku isonga ngo hari Mutabaruka Sylvain wari Umudepite akaba yarigeze no kuba burugumesitiri w’iyari Komine Sake, Pasiteri Birindabagabo Jean Paul wari uhagarariye impuzamatorero mu yahoze ari Komine Sake, Twahirwa François wigeze kuba burugumesitiri wa wa Sake nyuma akaza kujyanwa gukora muri Perezidansi, Karegeya Augustin wari Perezida w’Interahamwe muri Sake, Rutayisire Ernest wari burugumesitiri mu gihe cya Jenoside n’abandi.

Uwavuze mu izina ry’bashyingura, Kabandana Callixte, yagaragaje ko n’ubwo hari benshi bahanwe kubera Jenoside bakoze muri Rukumberi, hari nanone abari ku isonga bataraboneka.

Avuga ko ababonetse bagacirwa imanza ari Pasiteri Birindabagabo Jean Paul na Twahirwa François.

Mu bataraboneka yavuzemo Mutabaruka Sylvain, Rutayisire Ernest na Karegeya Augustin wari Perezida w’Interahamwe.

Ati “Abantu babiri bonyine na babandi bavuzaga induru n’abavuzaga amafirimbi ariko abayobozi babo ntibaraboneka. Twifuzaga ko byashyirwamo imbaraga kandi turabizeza ko dufatanyije n’abarokotse hari amakuru amwe n’amwe tugenda twumva hirya no hino, ku buryo abo bantu bafatwa.”

Yakomeje agira ati “Bafite imiryango inaha baravugana nayo, aho bari naho harakekwa nasabaga y’uko abo bantu batuzengereje, baduteye agahinda nk’ako mwabonye ahangaha inzego zose bireba twafatanya tukareba uko twakemura icyo kibazo, nk’ayo makuru twumva kuri ba Jean Paul tukayumva no kuri Mutabaruka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri gutera intambwe bakahagaragaza, kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 42,500.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka