Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suwede, Diane Gashumba, umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Suwede Bjorg Sandkjaer, na Chantal Muhigana akaba ari Umuyobozi w’umuryango ‘Urukundo’ ndetse n’abandi batandukanye barimo inshuti y’u Rwanda Terje Osmundsen.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere ndetse asaba ko habaho gukurikirana no guhana abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Chantal Muhigana uyobora umuryango ‘Urukundo’ yavuze ko gusaba abantu kureka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukubabuza ubwisanzure bwo kuvuga.
Yagize Ati: “Gusobanura neza guhakana Jenoside ntabwo bigamije kugabanya ubwisanzure bwo kuvuga ahubwo bigabanya ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma ihinduka ibikorwa bya Jenoside.”
Chantal Muhigana yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ndetse ashimira byimazeyo urubyiruko rwari mu ngabo za RPA batanze ubuto bwabo bagakiza ubuzima bwa benshi.
Terje Osmundsen, wavuze mu izina ry’Inshuti z’u Rwanda, yashimye aho igihugu cy’u Rwanda kiri uyu munsi ndetse ashimangira ko ibikorwa ngarukamwaka byo kwibuka, isi ikwiye kubiheraho yigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Umunyamabanga muri Minisiteri yUbubanyi n’Amahanga ya Norvège, Bjorg Sandkjaer, yavuze ko imiryango mpuzamahanga kuba yarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikomere mu maso y’ikiremwamuntu.
Ati: “Mu 1994, imiryango mpuzamahanga kunanirwa guhagarika Jenoside ni i nkovu mu maso y’ubumuntu. Amahanga arasabwa gufata ingamba zo kurwanya inzangano, n’ibikorwa byibasira abantu cyangwa amatsinda.”
Ambasaderi Diane Gashumba wavuze nk’umushyitsi mukuru, yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zo gusangiza inkuru z’ibyabayeho yaba ku miryango mpuzamahanga ndetse n’ibisekuruza bizakurikira kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.
Ati “Abanyarwanda bafite inshingano zo gusangiza inkuru zacu, ibisekuruza bizaza, imiryango mpuzamahanga kugira ngo ijambo ‘ntibizongere’ ribe impamo. Ntidushobora kwirara muri iyi nshingano kandi tugomba gucengeza iyi myumvire mu bisekuruza bizaza kuko tugifite ibiteye ubwoba byinshi.”
Yakomeje agira ati: “Twamaganye amagambo atesha agaciro kandi ahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuvuze ‘Oya’ ku barenga ku kurwanya ukuri.”

Ambasaderi Diane Gashumba yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ibikorwa by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ko bikomeza.
Yasoje agaragaza ko abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagamije kubeshya no kugoreka amateka, no kutavuga ibintu uko biri.
Ati: “Tugomba kwiyemeza guhangana n’abahakana kandi tugaharanira ko batazigera babona urubuga.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|