Ikipe ya APR FC yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwandamuri rusange bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 ubuyobozi n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ikipe ya APR FC abakinnyi n’abatoza bayo bagiye baherekejwe n’ubuyobozi bw’ikipe buhagarariwe n’umunyamabanga w’ikipe Masabo Michel, ushinzwe ibikorwa by’ikipe(Team manager) Lt Colonel Guillaume Rutayisire, n’abandi barimo n’abahagarariye abakunzi bayo.

Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed (uri hagati) na we yajyanye n'ikipe
Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed (uri hagati) na we yajyanye n’ikipe

Abakinnyi n’abakozi b’ikipe ya APR FC ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ibi ikipe ya APR FC ibikoze mu gihe Abanyarwanda basoje icyumweru cy’icyunamo cyatangiye tariki ya 7 Mata kigasozwa ku ya 13 Mata 2022 ariko bakaba bakiri mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buregeya Prince na Manishimwe Djabel bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Gisozi
Buregeya Prince na Manishimwe Djabel bashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Gisozi
Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel ni we wari uhagarariye ubuyobozi bwa APR FC
Umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel ni we wari uhagarariye ubuyobozi bwa APR FC

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka