#Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuka mu Majyepfo, anatunga agatoki bamwe mu barimo kuyipfobya no kuyihakana muri iki gihe.

Dr Bizimana yatangaje ibi ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bakabakaba 50,000 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n’abarenga 200,000 biciwe mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki 21 Mata 1994.

Kuri iyo tariki, Mukakabanda Juliet yibuka ko yari kumwe n’umugabo we n’abana batatu, bakaba bari bahahungiye bizezwa ko bazarindwa, nyamara ngo interahamwe n’abari ingabo za Leta (Ex FAR), bahise bahabatsembera harokoka abatarenga 20 mu bihumbi bibarirwa muri za mirongo.

Minisitiri Bizimana yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Murambo
Minisitiri Bizimana yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Murambo

Mukakabanda waharokokeye n’umwana umwe gusa agira ati "Nakoraga kuri buri mwana, ngahamagara, ngakora ku mutima nibwira ko ubwo bagikanuye wenda bagihumeka ariko si ko byari biri".

N’ubwo ntawe ushira agahinda k’abe bishwe urupfu nk’urwo, Mukakabanda ashimira Inkotanyi zabarokoye, ndetse Leta ikaba yaramufashije kongera kwiyubaka, ubu akaba afite aho atuye, ari umuhinzi mworozi ndetse n’umwana basigaranye akaba yiga muri Kaminuza.

Minisitiri Bizimana na we yibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo yarimbuye benshi (ibihumbi 200 ku munsi umwe), n’ubwo muri iyo ntara ari ho havuka abanyapolitiki benshi barwanyije Jenoside.

Mu b’intangarugero ngo harimo Umwami MutaraIII Rudahigwa, uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, Michel Rwagasana na Félicité Niyitegeka.

Dr Bizimana avuga ko abo bose n’ubwo bapfuye batanga urugero rwiza ku babyiruka muri iki gihe, aho kwigira ku bandi bakiriho ngo barimo gupfobya no guhakana Jenoside.

Minisitiri Bizimana Jean Damascène
Minisitiri Bizimana Jean Damascène

Yagize ati "Hari abari mu mahanga mu mitwe ya FDLR, FDU-Inkingi, bamwe mu bavuga ko bacitse ku icumu bashinze icyitwa ’Igicumbi".

Dr Bizimana avuga ko abo atari abo kwigiraho kurwanya akarengane no guha umutekano n’uburenganzira buri wese, nk’uko Leta y’u Rwanda ibikora, ikaba ari yo ikwiye gushyigikirwa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka