Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bashyitsi bari baje kwifatanya n'Abanyaruhashya kwibuka
Bamwe mu bashyitsi bari baje kwifatanya n’Abanyaruhashya kwibuka

Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Ruhashya ubu ni mu Murenge wa Ruhashya, aho abarokotse Jenoside bagaragaje ko bifuza ko imibiri y’ababo ishyinguye hirya no hino yakomeza kuzanwa mu nzibutso zitunganyije neza, kandi ahari imva zishobora kwangirika hagakomeza gushyirwa imbaraga mu kuhatunganya.

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye, asobanura ko n’ubwo barimo gutegura kubaka urwibutso rw’amateka, hari ahandi Abatutsi bagiye bicirwa nko ku musozi wa Rubona hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Avuga kandi ko mu Murenge wa Ruhashya hari imibiri ikwiye gushyingurwa neza ku buryo asanga harebwa uko urwibutso rwa Ruhashya rwagurwa kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe neza, ari nako akomeza gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga na yo igashyingurwa.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Huye asaba ko ku rwibutso rwa Ruhashya hanozwa uburyo bwiza bwo gushyingura imibiri y'abazize Jenoside
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Huye asaba ko ku rwibutso rwa Ruhashya hanozwa uburyo bwiza bwo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside

Agira ati “Kwibuka tuzabikomeza kugira ngo isano y’abacu dufitanye itazasibangana. Turifuza ko imibiri iri mu rwibutso rwa Ruhashya idashyinguye neza habaho kwagura urwibutso ho gato kugira ngo na yo ishyingurwe neza mu gihe twitegura kugira urwibutso rumwe rw’amateka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko buri murenge ufite urwibutso rwa Jenoside, ku buryo hari n’ahari izirenze ebyiri bigatuma nibura mu mirenge 14 igize Akarere harimo inzibutso 18, ari zo zigiye guhuzwa kugira ngo amateka yihariye ku habereye ubwicanyi abikwe hamwe, abasura Akarere babashe kuyabona.

Agira ati “Kugeza ubu ntabwo twabuze aho dushyingura imibiri y’abazize Jenoside ahubwo turakomeza gusaba abafite amakuru y’ahari imibiri kuyatanga, ariko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari turateganya gutangira umushinga wo kubaka urwibutso rw’Akarere ku buryo ruhurizwamo amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Butare”.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye avuga ko mu mwaka utaha hatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rw'amateka ku rwego rw'Akarere
Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko mu mwaka utaha hatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rw’amateka ku rwego rw’Akarere

Yongeraho ati “Turateganya kandi kugenda tuganira n’abarokotse Jenoside kugira ngo twumvikane uko izo nzibutso zahurizwa hamwe bitewe n’amateka, kandi hakenewe umusaznu wa buri wese kugira ngo urwibutso rw’amateka ruzubakwe mu buryo bunyuze buri wese”.

Senateri Nkurunziza Innocent wari waje kwifatanya n’Abanyaruhashya kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko amateka ya Jenoside abitse neza azafasha urubyiruko kubona amakuru rukeneye kuri Jenoside.

Agira ati “Hari amahirwe menshi, imbaraga zirahari, kugira ngo ejo hazabe heza, ntihazagire uwongera kuzira uko yaremwe n’uko yavutse ahubwo Abanyarwanda bashyire imbaraga hamwe bubake Igihugu mu bushobozi buhari tumurikiwe n’amateka yacu”.

Abarokotse Jenoside i Ruhashya bagaragaza ko bifuza ko urwibutso rwa Ruhashya rwagurwa kugira ngo bashyingure neza ababo
Abarokotse Jenoside i Ruhashya bagaragaza ko bifuza ko urwibutso rwa Ruhashya rwagurwa kugira ngo bashyingure neza ababo

Avuga ko aho ingengabitekerezo ya Jenoside yanyura hose buri wese akwiye kuyirwanya kugira ngo ejo habereye u Rwanda hazarusheho kuba heza, buri wese ari umusemburo wa mugenzi we mu iterambere no kubaho neza.

Bashyira indabo ku rwibutso
Bashyira indabo ku rwibutso

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka