Rwamagana: IBUKA irasaba ko ikibazo cy’ihungabana ku barokotse Jenoside cyakwitabwaho

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA wita ku nyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, arasaba ko ikibazo cy’ihungabana mu barokotse Jenoside cyakwitabwaho by’umwihariko kuko kigaruka buri mwaka kandi rimwe na rimwe ku bantu bamwe, byongeye kikaba cyatangiye kujya mu rubyiruko.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative (ufite indangururamajwi) yavuze ko ikibazo cy'ihungabana gikwiye kwitabwaho
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative (ufite indangururamajwi) yavuze ko ikibazo cy’ihungabana gikwiye kwitabwaho

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, ubwo hibukwaga by’umwihariko abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 688 bishwe muri Jenoside, abenshi muri bo bakaba bari abagore n’abana.

I Sovu ku mashuri mu gihe cya Jenoside hakusanyirijwe abiganjemo ababyeyi benshi, abakobwa b’inkumi n’abana, babwirwa ko bazaharindirwa, kuko abicwaga ku ikubitiro bari abagabo n’abasore. Icyakora abo bagore n’abana na bo barishwe, bikozwe cyane cyane n’igitero cyari kimaze kwica abari bahungiye i Mwulire.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko umwihariko w’ubwicanyi bw’i Sovu ari uko abagore n’abakobwa b’inkumi bishwe babanje gusambanywa no gukorerwa iyicarubozo.

Ikindi ni uko ngo bamaze kubica batwikiye urusenda hafi y’imirambo kugira ugihumeka niyitsamura bamubone bamwice.

Mu Karere ka Rwamagana hakorewe ubwicanyi bukabije kuko hari abishwe bakajugunywa mu biyaga nka Muhazi na Mugesera.

Musabyeyezu uhagarariye IBUKA muri Rwamagana yashimye Leta kuko yakoze ibishoboka byose mu gufasha abarokotse no kubasubiza icyizere cy’ubuzima ariko na none avuga hari zimwe mu ngaruka abarokotse Jenoside bagihura na zo harimo abagize uruhare mu gutsemba ababo batagaragaza aho bajugunye imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Indi ngaruka abarokotse bafite ngo ni iy’ihungabana aho kuva tariki 07 Mata 2022 ubwo hatangiraga icyumweru cyo kwibuka hamaze kuboneka ibibazo by’ihungabana birenga 120 kandi 80% muri bo bakaba atari ubwa mbere, abenshi kandi bakaba ari abagore ariko ikibabaje bikaba ngo bitangiye no kugera mu rubyiruko.

Yifuje ko iki kibazo cyashakirwa umuti kuko gihangayikishije kandi kikaba gifite ingaruka mbi.

Ati “Uko ihungabana rigenda rimugaruka buri mwaka rigenda rurushaho kumwangiza kandi ikirenzeho turasanga 80% ari igitsinagore kandi iyo umugore afite ibibazo mu muryango urahungabana. Turasaba ko bakwitabwaho by’umwihariko tugashakirwa inzobere zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yihanganishije abarokotse abizeza ko Jenoside itazongera ukundi.

Yasabye abaturage kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hacyumvikana imitungo y’abarokotse yangizwa mu gihe cyo kwibuka.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Sovu muri Rwamagana
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Sovu muri Rwamagana

Yasabye abafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ubupfura bwo gutanga amakuru hakamenyekana aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.

Yasabye ababyeyi kubwiza abana ukuri amateka y’Igihugu kugira ngo bazayubakireho bubaka Igihugu kizira Jenoside.

Yagize ati “Babyeyi ntitugatinye kuganiriza abana bacu ukuri ku mateka y’Igihugu cyacu, mu mashuri bikigishwa, mu bikorwa rusange bikagarukwaho kugira ngo dufate ingamba zo kubakira ku mateka y’ukuri.

Akarere ka Rwamagana karimo inzibutso za Jenoside 11 ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 83,729.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka