Abakomeje gutanga amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa iri ni urubyiruko – IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uravuga ko uhangayikishijwe n’abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa badashaka kuyatanga, ahubwo akaba asigaye atangwa n’urubyiruko rubyumvana ababyeyi.
Bimwe mu bibazo bikomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite muri iyi minsi, harimo ikibazo cy’imibiri y’abavandimwe n’inshuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro kubera ko nta makuru y’impamo aramenyekana y’aho yajugunywe nyuma yo kwicwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, avuga ko n’ubwo hari imibiri y’abishwe yagiye iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, ariko hari itaraboneka kandi habayeho ubufatanye byashoboka ko iboneka.
Ati “Imibiri tutarabona icyo nemera ni uko hari abantu bazi aho iri, Jenoside yakozwe ku manywa ari n’uwishe nijoro yarabivugaga, ku buryo ahantu imibiri iri harazwi, naho tuyikura uyu munsi bishimangira ko n’ahandi isigaye hazwi. Abantu babishatse Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ifite ubushake n’ubushobozi, no mu cyumweru kimwe iyi mibiri yatunganywa igashyingurwa, iki kintu tukakivaho tukajya ku kindi”.
Akomeza agira ati “Ubu imibiri tubona ahanini tuyerekwa n’urubyiruko n’abana bato, iwabo babona amaze kuba mukuru, bagatangira kujya babivuga, ryamugwa mu gutwi akaza akakubwira ati rwose ntimuzabakurikirane ariko iwacu hari imibiri, mwagenda koko mugasanga irahari”.
Urubyiruko rurakomeza gushishikarizwa gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bakomeza gukurikirana ababyeyi babo kugira ngo bamenye neza amakuru y’impamo, ariko n’imiryango ikabigiramo uruhare kugira ngo ishakishwe ishyingurwe, icyo gikorwa kirangire.
Uretse ikibazo cy’imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, Ibuka ivuga ko n’ubwo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bugenda bugabanuka, ariko hakiri aho ikigaragara nk’uko Ahishakiye abisobanura.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari, ubukana bwayo bugenda bugabanuka ariko ushingiye ku miyoborere igihugu gifite, nyuma y’imyaka 28 niyo haboneka urugero rumwe, ntidukwiye gusinzira, narwo ntirukwiriye, nta mpamvu yarwo. Dukwiye kurukurikirana tukarandura ingengabitekerezo, tukumva y’uko ishize”.

Akomeza agira ati “Uyu munsi muracyabibona ku ma gurupe ya WhatsApp buri mwaka, ingero 300 cyangwa 400, uyu mwaka harimo kugenda haboneka iziremereye, aho uwacitse ku icumu yakubishwe agakomeretswa bikabije, aho amatungo y’abantu yishwe, umuntu w’umucecuru akabyuka ihene ebyiri cyangwa eshatu bazikase ijosi, hagati y’imiryango tumaranye imyaka 28, dutegura, twigisha ariko ugasanga ibintu byabaye”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashima amahirwe yo kwibuka ababo Leta y’Ubumwe yabahaye, kubera ko batigeze bayabona kuri Leta zayibanjirije, kandi Abatutsi batarishwe gusa mu 1994, bityo bikaba ari igikorwa cy’ingenzi kibafasha guhura bagasubiza amaso inyuma, bagatekereza, bakareba inkomoko ya Jenoside, uko yakozwe, ingaruka yagize, hakanarebwa ingamba zo kubaka u Rwanda rwiza ruzira Jenoside.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|