Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibutswe abo mu cyiciro cy’abanyantege nke.

Nk’uko byasobanuwe na Mukarwaka Angelique, yavuze ko abibukwa b’abanyantege nke ari abari abasaza n’abakecuru batabashaga kugenda, ahubwo basindagizwaga n’abuzukuru.

Abandi ni abari bafite ubumuga butandukanye harimo abatabona, abari bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubw’ingingo n’ubundi ku buryo batabashakaga kumenya umwanzi ko aje kubagirira nabi cyangwa ngo babashe no guhunga.

Yavuze ko aba bose Interahamwe zabishe urw’agashinyaguro zibambura ubuzima.

Mu buhamya bwe, Xavera Nyinawinkindi yavuze ko ubwicanyi bugitangira Abahutu bari bahunganye n’Abatutsi muri Chapelle banze kwitandukanya maze Interahamwe ziragenda, zigaruka undi munsi Abahutu bamaze kuvamo batashye.

Rukumberi nk’agace kari gakikijwe n’ibiyaga nka Mugesera ndetse n’umugezi w’Akagera ngo byagoye benshi guhunga kuko izindi nzira zose zari zamaze kugotwa n’Interahamwe.

Yavuze ko mu bwicanyi bw’i Rukumberi Interahamwe zari zaratoje n’abana ku buryo na bo hari abijanditse mu bwicanyi.

Undi mwihariko w’ubwicanyi bw’i Rukumberi ngo ni uburyo abantu bishwemo kuko Abarundi bazanye uburyo bushya bwo kwica umuntu babanje kumubabaza cyane.

Ati “Impunzi z’Abarundi zabwiye Interahamwe ngo uwica Umututsi ntahorahoza ako kanya ahubwo amutema uyu munsi ejo akagaruka akongera akamutema nibwo uba umwishe neza.”

Kubera ikiyaga cya Mugesera, Interahamwe ngo zifashishije ubwato zigaturuka mu gace ka Bicumbi (Rwamagana) zikaza kwica Abatutsi i Rukumberi.

Xavera Nyinawinkindi yashimye Ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye mu gihe bumvaga nta cyizere cy’ubuzima basigaranye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka