Rusizi: Bibutse abiciwe muri CIMERWA bakajugunywa mu mugezi wa Rubyiro
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Uyu mwaka wabaye impurirane ku minsi n’amatariki yabereyeho Jenoside, dore ko abakoraga muri CIMERWA ubwo bicwaga hari ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 1994. Muri urwo ruganda hiciwemo abantu 57, ndetse n’abandi basaga 100 biciwe mu gace ruherereyemo, bose bajugunywa muri Rubyiro, ariko ababajugunyemo bakomeza kwanga gutanga amakuru.
Ni ku nshuro ya mbere bari bibukiye kuri uwo mugezi, amakuru y’aho abo bantu bajugunywe akaba yaratinze kumenyekana kuko ababigizemo uruhare bakomeje kubiceceka. Icyakora umwe mu babishe wireze akemera icyaha, ngo ni we uherutse kujya kwerekana aho abiciwe muri CIMERWA bajugunywe muri uwo mugezi wa Rubyiro.
Kuba amakuru y’aho abo bantu bari barajugunywe atari yaramenyekanye, ngo byarushagaho kubabaza abarokokeye muri CIMERWA ndetse n’abafite ababo bahaguye, kuko mu gihe cyo kwibuka bibukiraga ahantu hatandukanye ku migezi kuko batari bazi neza aho ababo bishwe bajugunywe.
Uwitwa Bapfakurera Jean yagize ati “Ubu nibwo bwa mbere bikozwe kuko kuva Jenoside yahagarikwa bahoraga basaba abagororwa kubereka aho bashyize abo bantu ariko ntibahavuge. Icyakora umwe mu bafunguwe yaje kubohoka yerekana aho bajugunye abo bamaze kwica muri uyu mugezi mu gihe cya Jenoside. Kuva twaramenye aho babajugunye ubu turabohotse ku mutima kuko buri gihe twahoraga twibaza aho babashyize.”
Uwitwa Kayitare Clement na we yagize ati “Imyaka 28 yari ishize tutazi aho abacu bajugunywe kubera ko ababishe bari baranze gutanga amakuru. Byagize ingaruka mu ihungabana ku babuze ababo. Iyo twajyaga kwibuka, twibukiraga ku migezi yose mu Gihugu. Uyu munsi rero kuri twebwe kuba tumenye aho bajugunywe hari icyo bitugaragarije mu komora imitima yacu n’ubwo tutabashyinguye ariko tuzajya tumenya aho tubibukira.’’
Abaje kwibukira kuri uwo mugezi wa Rubyiro, basabye ko aho hantu hashyirwa urwibutso cyangwa ikimenyetso cy’amateka yaho mu rwego rwo kuzirikana abajugunywemo.
Basabye ko hakwandikwa n’amazina y’abajugunywemo, hagakorwa n’umuhanda worohereza abaza kuhibukira.
Dr Kibiriga Anicet uyobora Akarere ka Rusizi, na we yavuze ko aho hantu hakwiye kwitabwaho, inzego zibishinzwe zikaba ziteganya kubanza kubiganiraho.
Ni byo yasobanuye ati “Ibyo bavuze koko ubona hari ibintu bimwe byo gukosorwa kandi twanatangiye ariko hariya kuri Rubyiro hakwiye kujya ikimenyetso. Birasaba ko twavugana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugira ngo babe baduha uburenganzira cyangwa ikimenyetso tugomba kuhashyira.”
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baburiye abantu babo muri CIMERWA no muri ako gace, uruganda rwa CIMERWA rwashyigikiye ibikorwa byo kwibuka byahabereye, ndetse rworoza inka imiryango ibiri.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|