Kayonza: Imibiri y’abiciwe i Midiho bari hagati ya 250 na 500 ntiraboneka
Abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ahazwi nka Midiho, baravugwaho kwanga kugaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, avuga ko Abatutsi bahungiye i Midiho bari hagati ya 250 na 500, bakirwa na Pasiteri Gashumba, wayoboraga iyi Paruwasi.
Gashumba ngo yagerageje kubitaho akabaha icyayi ndetse n’amazi. Tariki ya 11 Mata 1994 nibwo ngo Interahamwe ziyobowe n’umujandarume witwaga Nsengiyumva waje afite imbunda na gerenade, batangira kwica Abatutsi bari bahahungiye.
Bigeze ku mugoroba ngo haje imodoka y’umucuruzi mu mujyi wa Kayonza witwa Kanyangoga Thomas, hifashishijwe Interahamwe, imibiri yose ngo yarapakiwe ijyanwa ahantu n’ubu hataramenyekana.
Avuga ko abakekwaho kwica Abatutsi bari bahungiye i Midiho, ngo bari mu byiciro bitatu.
Ngo hari abagabye igitero, abakekwaho kuzimiza imibiri ndetse n’abandi bakekwaho kwanga gutanga amakuru y’aho imibiri yajyanywe.
Aba bose aho bafungiye ngo baganirijwe kenshi ariko bose barinangira ku buryo imiryango y’abahaburiye ababo ikiri mu gahinda ko kutabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Pasiteri Gashumba na Kanyangoga n’undi mukecuru Theresie twabasanze kuri gereza na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, barigishwa ariko buri wese twamubaza akaduhakanira ngo ntazi iby’iyo mibiri. Kanyangoga we rwose yaranadukubise ngo ntitukamuteshe umwanya tumubaza ibintu bidafite agaciro.”
Kanyangoga ngo avuga ko adakwiye kubazwa ibintu biciriritse kuko ngo we yari ku rwego rwo hejuru.
Nyamara amakuru yatanzwe muri Gacaca agaragaza ko Pasiteri Gashumba yakabaye azi aho iyi mibiri iherereye kuko yari atuye kuri Paruwasi yayoboraga kimwe na Kanyangoga watanze imodoka yo kuyipakira.
Umukecuru Theresie na we ngo yari atuye hafi cyane n’aho abantu biciwe ariko na we akaba yarinangiye yaranze kuvuga aho akeka iyo mibiri yajyanywe.
Undi wakabaye abazwa iby’iyi mibiri ngo ni umushoferi wari utwaye iyi modoka witwa Karangwa bikekwa ko atuye ku Rusumo kuko atigeze anafungwa, gusa abatanze amakuru muri Gacaca bakaba bemeza ko ari we wayitwaye.
Aya makuru ngo yatanzwe muri Gacaca n’umwe mu bapakiye iyo mibiri abitegetswe n’Interahamwe ngo abafashe ariko na we akaba ataramenye aho yajyanywe.
Ndindabahizi Didas akeka ko kuba abo bantu bakomeje kwinangira babiterwa n’amafaranga bahawe ngo bigirwe ibanga bityo n’abafunzwe bazagirwe abere.
Agira ati “Amakuru twumva ariko tudafitiye igihamya ni uko aba bantu bose binangiye kubera amafaranga kuko ngo abafite aho bahuriye n’iyo dosiye arabahangayikisha cyane bagahitamo guceceka batinya kugwa muri gereza.”
Mukeshimana Vestine, umwe mu barokokeye ku rusengero rwa EAR Nyagatovu, i Midiho, avuga ko Interahamwe zabanje gukoresha gerenade nyuma bakoresha intwaro gakondo mu kubica.
Agira ati “Igitero cyaturutse hepfo hariya twari mu rusengero banagamo gerenade nyuma batangira gutemagura abantu bakiri bazima. Igitero cyaragiye nyuma y’akanya gato kiragaruka batemagura abari batarashiramo umwuka. Jye nari nihishe mu musarane wa Pasiteri.”

Rutayisire Jean Louis na we warokokeye Jenoside kuri uru rusengero avuga ko ubwicanyi bwatangiye Pasiteri ahari kandi bwagizwemo uruhare rukomeye n’umucuruzi Kanyangoga Thomas, Konseye Kinyogote, umujandarume Nsengiyumva n’izindi nterahamwe zari ziturutse i Kiyenzi.
Ati “Twinjiye mu rusengero twese, sinzi uwavuganye na Pasiteri, Pasiteri asubira mu rugo nibwo haje umusore w’i Kiyenzi, amfatiraho icumu ngo dore iki gisore cyaje kwihisha ahangaha, anteye icumu ndarifata mubaza icyo ampora.”
Bifuza ko bagaragarizwa imibiri y’ababo igashyingurwa mu cyubahiro kuko byabaruhura imitima.
Bati “Twifuza ko Leta yashyiramo imbaraga nyinshi kuko ababishe bamwe bari batuye hano hafi kandi barahari, imirima barayihinga hari n’igihe dukeka ko aho bahinga ari ho babashyize. Iyo utekereje ko hari abawe utarashyingura bitera agahinda, bishengura umutima.”
Ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe i Nyarubuye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yasabye abafite amakuru y’ahaba haherereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuhagaragaza byanashoboka agakoresha urupapuro rutazwi uwarwanditse (tract).
Yagize ati “Rwose uba afite amakuru nadufashe tubone imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro. Niba utinya ko bamenya ko ari wowe, biremewe gukoresha tract ukavuga uti hariya hari imibiri, twajyayo tukayikurayo tukayishyingura mu cyubahiro.”
Kugeza ubu aha i Midiho nta mubiri n’umwe uragaragara mu bahiciwe ngo ushyingurwe uretse urukuta ntangabutumwa rwahashyizwe ruriho amazina 119 bamenyekanye bahiciwe mu gihe bivugwa ko abahiciwe bari hagati ya 250 na 500 bari bahahungiye.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|