Imyaka 29 irashize Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tariki 20 Mata 1994 wari umunsi w’akaga ku Batutsi bari batuye hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iyo tariki nibwo Jenoside yatangijwe ku mugaragaro muri ibyo bice.

Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 20 Mata i Huye hibukwa n’ Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Tariki 19 Mata 1994 nibwo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside, yageze mu mujyi wa Butare, akoresha inama abaturage maze ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Rosalie Gicanda na Mutara III Rudahigwa
Rosalie Gicanda na Mutara III Rudahigwa

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku munsi wakurikiyeho, tariki 20 Mata 1994. Kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare, kuko bukeye bw’uko yishwe, ku itariki ya 21/4/1994, aribwo abantu benshi batangiye kwicwa.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers).

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kapiteni Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildephonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.

Ubwo Kapiteni Nizeyimana yategekaga abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda, mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lieutenant Bizimana bitaga ’Rwatsi’, Lieutenant Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.

Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi n’uwitwa Uzamukunda Grace.

Uyu Uzamukunda Grace yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.

Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Umwamikazi Rosalie Gicanda abantu benshi bamwibukira ku mutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka