Rwamagana: Bibutse abana n’abagore biciwe i Sovu babanje gukorerwa iyicarubozo
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Sovu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko Interahamwe zabakingiranye mu cyumba cy’ishuri, zishyira urusenda mu muriro zari zacanye kugira ngo rubazengereze, ariko ikibabaje cyane ngo zakuragamo bamwe mu bagore n’abakobwa zikabafata ku ngufu zarangiza zikabica, abana zikabakubita ku nkuta z’ishuri.

Babitangaje tariki ya 20 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abagore n’abana kuko i Sovu hafite umwihariko w’uko ari bo bahiciwe gusa. Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani yabonetse.
Ku musozi wa Sovu hari hahungiye Abatutsi bari baturutse i Sovu, Rubona, Nawe, Munyaga no mu bindi bice, bose bakaba bari abagore, abakobwa n’abana bizezwaga kurindirwa umutekano.
Mukasinafi Velonique yageze i Sovu avuye ku musozi wa Rutonde bamaze kwica abana b’abahungu n’abagabo, abagore babasaba gusubira mu ngo zabo, ariko bahageze basanga amazu yarashenywe ari amatongo ahasigaye.

Umuyobozi wa Serile witwaga Nsengiyumva Francisco ngo yabashyize ahantu mu nzu abaha amazi yo kunywa ndetse abazanira n’ibiribwa.
Icyakora ngo ntibahatinze kuko haje Interahamwe zibabwira ko batemerewe kuba aho hantu ko ahubwo impunzi zijya mu buyobozi cyangwa mu mashuri.
Ngo babashoreye babakubita babajyana mu mashuri abanza ya Sovu babakingirana mu cyumba kimwe ndetse babaha n’Interahamwe zibarinda.
Icyo cyumba ngo bakiriwemo banakiraramo ariko ngo bakajya baza bagakuramo abakobwa ndetse n’abagore bakabajyana mu kindi cyumba bakabafata ku ngufu barangiza bakabica ndetse ngo bacana n’urusenda kugira ngo rubababaze ubwarwo.

Yagize ati “Barazaga bagafata abana b’abakobwa bato bakabajyana mu ishuri riri haruguru hariya bakabafata ku ngufu, ababyeyi babo ntacyo twari bukore byari agahinda gusa. Nyuma bacanye umuriro barashyidika maze bashyiramo insenda maze ziratuzengereza, umuntu akitsamura umwuka ukenda guhera.”
Ku itariki 18 Mata 1994 ngo nibwo Interahamwe zabanje kujya kwica i Mwulire hanyuma zigaruka mu masaha y’igicamunsi na bo zitangira kubica.
Ati “Batangiye kutwicira mu cyumba cy’ishuri hanyuma bageze aho batujyana hanze badushyira ku murongo, bagahera ku wa mbere batema kugeza bageze ku muntu wa nyuma. Jye kurokoka bakubise umwana nari mpetse nikubita hasi hanyuma banshyiraho abakobwa babiri babantemera hejuru bazi ko napfuye bigeze saa yine z’ijoro mbikura hejuru njya gushaka ahandi nihisha.”
Visi Perezida wa Sena, Domitille Mukabaramba wifatanyije na bo mu kwibuka, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko batazimye ahubwo bariho kandi bazakomeza kubaho, abasaba kudaheranwa n’agahinda ndetse anabizeza ko Igihugu kibahoza ku mutima.

Agaruka ku bugome abishe abagore n’abana bari bahungiye i Sovu babikoranye, yavuze ko ari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’ubugome bwakorewe Abatutsi kugeza bavukijwe ubuzima bazira uko baremwe.
Yavuze ko nk’Igihugu Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, asaba buri wese kwirinda icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.
Ati “Turasaba buri wese kwirinda impamvu iyo ari yo yose yagarura amacakubiri mu Banyarwanda, kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”
Yabasabye kandi kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga amakuru ku bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yasabye abakuru kandi gusobanurira urubyiruko urwiga n’urutiga ukuri ku mateka ya Jenoside no kubagaragariza ukuri ku miyoborere myiza y’Igihugu.

Mu Karere ka Rwamagana hakorewe ubwicanyi bukabije kuko hari abishwe bakajugunywa mu biyaga nka Muhazi na Mugesera.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 688 hakaba hiyongereyeho indi mibiri umunani yabonetse vuba na yo yashyinguwe mu cyubahiro.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|
Kuki batavuga abishe abatutsi bagashakisha izina ryababishe !!ngo bishwe ninterahamwe!!kandi wagera kumusozi ugashaka utaragiye mubwicanyi 1cy2 kwijana ndetse wanabasaba kuvuga ababikoze bakaryumaho bivuze ko atari interahamwe gusa zishe abatutsi ahubwo bagashakisha irindi zina bavuga ryababishe kuko si ibanga barivuze ntibivuze ko ali bose aliko interahamwe interahamwe abenshi mubicanyi babikoze bataranazibagamo mbere