Baducukuriye icyobo, Inkotanyi zidutabara tutarakijyamo (Ubuhamya)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.

Babivuze ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyakarambi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva ahari hariswe Gorogota kubera kuhicira abantu benshi, kugera ku rwibutso hakurikiraho umugoroba wo kwibuka.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga 12,000, yakuwe mu Mirenge ya Kirehe, Kigina, Gatore, Gahara, Musaza, Kigarama, Nyamugari na Mahama.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside utuye ahitwa Nyabigega, yavuze ko mbere ya Jenoside ise yishwe n’umuturanyi, amujijishe ko abana b’ihene ze bagiye mu rutoki rwe ndetse akaba ari nabwo bwa mbere yumvise ijambo inyenzi, rivuzwe n’uwo muturanyi wishe ise.
Mu gihe cya Jenoside abicanyi bishe umuryango we hafi ya wose, hanyuma we afatwa n’umusirikare wamuhohoteye inshuro nyinshi amufatanyije n’interahamwe.

Uyu musirikare ngo yamuhunganye mu Gihugu cya Tanzaniya akomeza kumuhohotera, igihe kigeze ariko abasha kumucika yimukira mu yindi nkambi nabwo naho ahohoterwa n’interahamwe kugeza agarutse mu Rwanda.
Kugaruka mu Rwanda ngo yazanywe n’umugabo bari baturanye iwabo amucikisha kimwe n’abandi bana b’Abatutsi, bari babashije kurokoka ariko nabo batari bamerewe neza mu nkambi kuko naho interahamwe zakomeje kwica.
Yagarutse afite inda ariko atabizi, ku bw’amahirwe abyaramo umwana n’ubu akaba amufite.
Yavuze ko abagize uruhare mu kumuhohotera kimwe n’abishe Abatutsi bakwiye kujya bakorwa n’isoni, kuko icyobo babacukuriye Inkotanyi zabatabaye batarakigeramo.
Ati “Ariko nabo bajye bakorwa n’isoni kubona umuntu yaraguciriye icyobo akanya nk’aka ukabona yicaye imbere yawe. Ubundi baravuga ngo niba umwanzi wawe yagukoreye ikintu kibi ukagira ibyiza, bimucishe imbere abona ko icyo yakoze ntacyo kimaze.”
Akomeza agira ati “Mbere yo gutumira inshuti yawe tumira wa mwanzi abone ko icyo yapanze kidahari. Icyobo baducukuriye Inkotanyi zaturokoye tutarakigeramo, ntabwo tuzasubira inyuma ahubwo turareba imbere.”

Uwavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi, Mukandengo Claudine, yavuze ko n’ubu bacyibaza icyo bazize kuko uko bavutse bataguhisemo.
Ikindi ngo nyuma ya Jenoside ntibashoboraga kwihorera kuko igisubizo cy’amahano bakorewe, cyatanzwe n’Inkotanyi kandi cyubatse Igihugu.
Yagize ati “Kwihorera ntabwo aricyo cyari kuba igisubizo, ariko igisubizo cyatanzwe n’abaduhaye ubuzima kandi kirimo kubaka u Rwanda, ari nabwo butumwa duha urubyiruko n’abadukomokaho.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, yashimye Leta kuba yarabahaye umwanya wo kwibuka ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti kuko bituma babatekerezaho kandi bigakomeza n’imitima yabo.
Yifuje ko urwibutso rwa Nyakarambi rwuzuye vuba rwashyirwamo igice cyagenewe amateka ya Jenoside, ndetse n’umukozi uhoraho uzajya wakira abarugana.
Senateri Bideri John Bonds, yasabye urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwima amatwi abashaka kubabibamo ikintu cyose cyasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Na we yunze mu ry’umuyobozi wa Ibuka, asaba ko amateka ya Jenoside yakorewe i Kirehe yakusanywa vuba, cyane ubuhamya kuko ababufite bashobora kuva mu buzima batabutanze, bityo amateka ya Jenoside ntaboneke yose.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|