Baranenga uwayoboraga Kimisagara washishikarije Abatutsi kwigaragaza ababeshya ko barindirwa umutekano
Ubwo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside bo muri uwo Murenge basabye ko amateka ya Jenoside yaranze ako gace yasigasirwa.

Ni igikorwa cyabaye tariki 16 Mata, nk’itariki itazibagirana kuko aribwo Abatutsi bo muri ako gace bahuye n’akaga gakomeye bigizwemo uruhare n’uwitwa Karushara Rose wayoboraga iyahoze ari Segiteri Kimisagara.
Rukemampuzi Jean Claude uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko uwo mugore (bikekwa ko yaguye mu mashyamba yo muri Congo) yasakaje ubutumwa bwatangwaga na Radio RTLM bwashishikarizaga Abatutsi kuva aho bihishe bagacungirwa umutekano.
Ibyo ngo byatumye abari bihishe hirya no hino bigaragaza, bakusanyirizwa hamwe, bicwa urw’agashinyaguro.

Rukemampuzi ati “Uyu murenge kuri iyi tariki habaye amateka ashaririye kuko uwayoboraga hano yatumye abicwaga bakorerwa ubugome ndengakamere nko gushahura abagabo, kubatwikisha amapine, kubotsa bakabaryamo burusheti n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.”
Mu rwego rwo gusindagiza abarokotse Jenoside bo muri uyu Murenge, Rukemampunzi asaba ko bimwe mu bibazo bagifite byakwitabwaho, birimo nko kubakira amacumbi abarokotse badafite aho kuba hameze neza, ndetse no gusanira abubakiwe kera ariko bafite amacumbi yatangiye kwangirika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko mu rwego rwo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uwo Murenge bafite abantu 54 bahabwa inkunga y’ingoboka ibafasha mu mibereho ya buri munsi.

Ku bafite ibibazo by’amacumbi, Kalisa avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka igenerwa buri Karere bafasha nibura abantu babiri kubona amacumbi muri uwo Murenge.
Ati “Ni igikorwa gihoraho. Dufite urutonde rwabo, kandi abarushyizweho bose bujuje ibisabwa bazubakirwa amacumbi.”
Abarokotse Jenoside batishoboye bo muri uwo Murenge, banashishikarijwe kwishyira hamwe kugira ngo bahuze ubushobozi bafashanye kwiteza imbere. Ihuriror ry’amadini n’amatorero ryabateye inkunga ingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hari n’abandi bagiye bagaragaza ubushake bwo kubafasha kugira ngo icyo kigega cyabo kizamuke.

Mu bindi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kimisagara bifuza, harimo gushyiraho ikimenyetso kigaragaza Jenoside yakorewe muri ako gace, hakaba hakubakwa nk’urukuta ruriho amazina y’abishwe, dore ko muri uwo Murenge nta rwibutso ruhari, kuko mu Karere kose ka Nyarugenge hari inzibutso ebyiri, urwa Gitega n’urwa Mageragere, ndetse abandi bakaba barashyinguwe mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi muri Gasabo. Aha ku Gisozi banabanje kujyayo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira imibiri isaga ibihumbi 250 ihashyinguye.

Ku bijyanye no gusigasira amateka ya Jenoside yaranze Kimisagara, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko amateka y’ako Karere yose muri rusange yamaze kwandikwa.
Ngabonziza yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bateganya kubaka ibiro by’Umurenge wa Kimisagara, ndetse hagashyirwa n’urukuta ruriho amazina y’abahiciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Andi mafoto:



















Ohereza igitekerezo
|