Najugunywe muri Nyabarongo inshuro eshatu iranyanga – Ubuhamya bwa Mukamana Athanasie
Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifashishije uburyo butandukanye kugira ngo zimare Abatutsi kandi mu buryo bwihuse.
Bumwe muri ubwo buryo ni uguhambiranya Abatutsi zikabajugunya ari bazima mu biyaga n’imigezi itandukanye mu gihugu, kugira ngo bapfe barohamye cyangwa baribwe n’ingona.
- Mukamana Athanasie (uri imbere w’inzobe) watawe muri Nyabarongo inshuro eshatu akavamo
Mukamana Athanasie ni umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, hafi y’inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo.
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka mu Karere ka Nyarugenge wabereye mu Murenge wa Kigali ku nkengero za Nyabarongo ku wa 13 Mata 2023, Mukamana yatanze ubuhamya bw’ukuntu Interahamwe zamujugunye muri Nyabarongo inshuro eshatu, ariko uruzi rukanga rukamuruka, kugeza ubwo ahuye n’Inkotanyi zikamurokora.
Ajugunywa muri Nyabarongo ku nshuro ya mbere, Mukamana avuga ko Interahamwe zabafashe we na sekuru, nyirakuru n’abavandimwe be zirabahambiranya zibajugunya muri Nyabarongo ari bazima, abandi bose barapfa we amazi amutembana amwerekeza mu byatsi biri ku nkombe abasha kubifata arabikomeza, agira amahirwe ahakurwa n’undi mubyeyi baroshye mu mazi akavamo kubera ko yari azi koga, abasha kumugeza hakurya ya Nyabarongo.
- Kwibuka byabimburiwe no gushyira indabyo muri Nyabarongo
Mukamana mu buhamya bwe avuga ko akimara kurohorwa n’uwo mubyeyi bahise bafatwa n’abasirikare b’icyo gihe babajyana aho bari batuye babafata ku ngufu, barangije barabakubita babagira intere, Mukamana baranamutema barongera bajya kubajugunya muri Nyabarongo, amazi arongera amujugunya ku nkombe avamo ubugira kabiri, ariko mugenzi we ahasiga ubuzima.
Akimara kurokoka ku nshuro ya kabiri, Mukamana yigiriye inama yo kujya mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali ahari hatuye Nyirakuru, agira Imana asanga ba Nyirasenge baracyahari, ariko nabwo ngo ntibyatinze nyuma y’ibyumweru bibiri ikindi gitero cy’Interahamwe cyabagabweho, zimufatana na ba nyirasenge zirabahondagura zibagira intere zirongera zibajugunya muri Nyabarongo, amazi yongera kumutembana amwerekeza ku nkombe aho yaje gukurwa n’Inkotanyi zikamurokora.
Mukamana mu gusoza ubuhamya bwe agira ati “Iyi Nyabarongo mureba nyifata nka sogokuru, nkayifata nka nyogokuru n’abavandimwe banjye bose bayitikiriyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu mbayeho kubera Inkotanyi zitanze, zikihanganira imvura y’amahindu, inzara, n’umunaniro udasanzwe zikaza kudukiza abicanyi, ubu tukaba turiho mu mahoro asesuye. Ku bw’Inkotanyi ubu nariyubatse ndi umubyeyi w’abana batanu, uwazishimira ntiyabona aho ahera n’aho agarukira.”
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, wari umushyitsi mukuru, yongeye guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigali, anabizeza ko ashingiye ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, adashidikanya ko Jenoside itazasubira ukundi.
Yagize ati “Nshingiye ku Buyobozi bwiza dufite ubu, Nyabarongo ntizongera kujugunywamo Abatutsi ukundi, kuko Inkotanyi zunamuye icumu.”
Urujeni kandi yongeye kwibutsa abakuze bazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bafite umukoro ukomeye wo kwegera urubyiruko bakarugezaho amateka nyakuri kuri Jenoside, kugira ngo rubashe kuyumva rufate umwanzuro wo guhangana n’abiyemeje kugoreka amateka bagamije guhishira uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
- Visi Meya Urujeni Martine
Visi meya Urujeni yagize ati “Ababohoye u Rwanda ubu barimo kujya mu zabukuru. Ni ahanyu rubyiruko gusigasira iki gihugu n’ibyagezweho, hato mutazahura n’akaga nk’ako ababyeyi banyu babayemo. Kubikora rero bigomba gutangira ubu.”
Uyu muyobozi kandi yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko mu kwibuka bagomba guharanira no kwiyubaka, bakagerageza kudaheranwa n’amateka kuko ari byo bizabafasha koroherwa n’ibikomere bya Jenoside no gutera imbere mu buzima.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|