Rukumberi: Basabwe gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko umuntu uzi ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko akaba atahagaragaza ngo ishyingurwe mu cyubahiro adakwiye ijuru kabone n’ubwo yaba asenga Imana ariyisaba.

Yabitangaje tariki 23 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 87 yabonetse, imyinshi ikaba ari iy’abari abana bato.

Uwavuze mu izina ry’uhagarariye abashyinguye ababo mu cyubahiro, Kabandana Callixte, yavuze ko abashyingurwa mu cyubahiro 90% bari abana bishwe urw’agashinyaguro.

Avuga ko imibiri imwe yakuwe mu musarane wa Rupfundibishyinga, kwa Bahunde bishwe n’Interahamwe yitwa Rwagatera wari ufite umwihariko wo kwica abana abaciyemo kabiri.

Abandi ngo ni abishwe n’umupolisi wanabaye umusirikare witwa Ignace na we wari ufite umwihariko wo kwica abana abanigishije imigozi.

Yavuze ko muri Rukumberi hari imibiri myinshi y’ababo itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi abagize uruhare mu kubica bahari.

Yagize ati “Turamutse tugize amahirwe uwishe akabwira abo yiciye aho abe yabasize, ntabwo Kabandana yagaruka hano kuko ahagaruka kubera ko dushyingura mu rwijiji, tugize amahirwe baduha amakuru.”

Agaruka kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasabye buri wese gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko no kugaragaza aho imibiri y’ababo bishwe iherereye kuko baba bafashije Igihugu ndetse n’imitima yabo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome

Yavuze ko guhisha ikintu nk’icyo mu mutima nyamara bagasenga basaba ijuru batarikwiye ahubwo bazaribona ari uko bagaragaje aho bashyize imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “Guhisha ikintu nk’icyo mu mutima kandi wenda ukaba usenga ngo Mana uzampe ijuru, jye nagusabira Imana ntizaguhe ijuru, izariguhe ari uko wabikoze.”

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abizeza ko Igihugu kibari hafi ariko anasaba buri wese kurushaho kubegera no kubafasha.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga 42,500 hakaba hiyongereyeho indi 87 yabonetse na yo ikaba yashyinguwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka