Umwanya wo Kwibuka ntukabe uwo kuganya - Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abarokotse Jenoside kutaganya mu gihe cyo kwibuka, kuko ibibazo bafite Leta ibizi kandi itabyirengagiza.
- I Karama bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura imibiri ibiri yabonetse
Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Karama mu Karere ka Huye, tariki 21 Mata 2023, cyajyaniranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse.
Ni nyuma yo kugaragarizwa bimwe mu bibazo abarokotse Jenoside b’i Karama bafite, harimo n’icyo kuba hari abadafite aho kuba, abubakiwe kera na bo inzu zikaba zibavira, abandi zenda kugwa.
Yagize ati “Umwanya wo kwibuka ntukabe uwo kuganya, umuntu nafata ijambo ngo Nyakubahwa Minisitiri turabibutsa ko hari amazu, hari imanza hari iki. Turabizi. Mujye mwigirira icyizere, ubuyobozi bwanyu muhore mubukunda, kandi muzahore mukomeye iteka ryose.”
Mu barokotse Jenoside bakurikiye ijambo rye hari abavuga ko ibibazo baba bafite kandi babona, nta babageraho ari byo bibatera kuba baganya.
Janvière Mukagahunga w’i Maraba ati “Hari igihe usanga no mu buyobozi batazi neza uko tumerewe twebwe, hasi. Wenda n’izo nzu yavugaga zikaba zirimo izititaweho kandi byakabaye ngombwa. Kubera ko baza batoranya umuntu akagira impungenge, akavuga ati ahari nimbivugira hariya bizashoboka.”
Ku rundi ruhande ariko, Mukagahunga avuga ko n’ubwo akomwa mu nkokora n’abajya bamutera mu rugo bakamumenera ibirahure by’inzu, umwe muri bo akaba yarabihaniwe, undi ngo ufite ikibazo cyo mu mutwe akaba amureba nabi, bitamubuza kuba aharanira kwigira, cyane ko na Leta y’u Rwanda ibitaho.
Ati “Ntabwo dusabiriza, buri wese yirwanaho, akabona icyo kurya, akagira imibereho nk’iy’abandi. Rwose nta kibazo dufite, kuba baraturihiye amashuri y’abana birahagije, byaratunejeje, kandi baduha n’inkunga y’ingoboka, ukagenda ukayihingisha nk’ikivi cy’ibijumba.”
Florence Umutoni we atekereza ko abantu badakirira rimwe, bityo abakiyumvamo kuganya cyane bakaba bakwiye kwegerwa, bagafashwa.
Ati “Nkanjye nahoraga numva mfite igikomere cy’uko nta jambo rya nyuma rya mama numvise, kuko yishwe tutari kumwe. Ariko naje kwibuka ko nkiri umwana hari ikibazo namubajije, akambwira ngo nzagusubiza warakuze ugeze mu wa 6 w’amashuri abanza. Mubwira mu mutima ko cya kibazo nagisubijwe kandi ko nsigaye ndi umumama nka we, mfite n’abana”.
Yunzemo ati “Njyewe nabashije kugera ku gisubizo, ariko hari abatarakigeraho. Abo batarakigerho rero bakwiye kwegerwa, bagafashwa.”
Uwitwa Karanwa na we ati “Ntabwo twahera mu maganya. Tugomba guharanira kubaho byanga bikunda, kuko ni uburenganzira bwacu nk’Abanyarwanda.”
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu by’ukuli umuntu wapfushije wese araganya (lamentations),ndetse akarira.This is natural.Agira agahinda ko gutakaza abe yakundaga.Gusa tujye twibuka ko hazabaho umunsi w’ibyishimo bizasimbura amaganya.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,ku munsi wa nyuma azazura abantu bose birindaga gukora ibyo Imana itubuza,abahe ubuzima bw’iteka.Bizaba ari ibyishimo byinshi cyane.