California: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Abanyarwanda batuye muri Leta ya California y’Amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 15 Mata 2023 bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Abanyarwanda batuye muri Leta ya California bari biganjemo urubyiruko, abayobozi batandukanye muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Dr. Phodidas Ndamyumugabe yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko umuryango we wose wishwe, ashima Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikarokora abahigwaga.

Dr. Phodidas Ndamyumugabe
Dr. Phodidas Ndamyumugabe

Umwe mu bayobozi akaba n’umwe mu bashinze Kaminuza ya Sonoma State University, Madame Chrstyne Davidian, mu ijambo yagejeje ku bari muri icyo gikorwa, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi kuba yibukwa iminsi ijana yose ko ari ngombwa cyane ndetse intego ikaba ari ukugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho mu Rwanda.

Dr. Boatamo Mosupyoe
Dr. Boatamo Mosupyoe

Dr. Boatamo Masupyoe, mu ijambo rye, yavuze ko buri gihe iyo habaye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atumirwa kandi no kuri iyi nshuro nubwo yari arwaye ariko byari ngombwa ko yitabira akifatanya n’abandi. Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyubahiro ku nzirakarengane zayiguyemo ndetse yitsa ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hakwiye kuzirikanwa n’ingaruka zirimo ihungabana ruterwa n’ibyabaye ku babyeyi babo ari yo mpamvu gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ari ingenzi cyane binyuze mu kurwigisha amateka y’ibyabaye kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Bwana Abdul Bigirumwami, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri California y’Amajyepfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kuzirikana ibihe bibi Igihugu cyabayemo ndetse no gutekereza ku buryo bitazongera kubaho ukundi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana, mu butumwa bwe yagejeje ku bari bateraniye aho, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha agaciro ndetse n’icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo abayirokotse. Yashimangiye ko inshingano yo gukumira Jenoside ari iya buri wese.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana

Mu butumwa bwe kandi, yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, hakigaragara ikibazo cy’ingengabitekerezo yayo, ibi ahanini bigakorwa n’abayigizemo uruhare n’abambari babo, asaba abari aho kubyamagana mu buryo bwose bushoboka.

Muri uyu muhango kandi hanacanywe urumuri rw’icyizere rwacanywe n’urubyiruko ndetse n’abatanze ubutumwa bumuhumuriza kandi bwubaka abari bitabiriye iki gikorwa.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje hirya no hino ku Banyarwanda batuye mu ntara esheshatu zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe cy’iminsi ijana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka