Iyo tubonye Inkotanyi twibuka impuhwe n’ubutwari zatweretse (Ubuhamya)

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi.

Musabeyezu avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe zabagiriye
Musabeyezu avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe zabagiriye

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abiciwe ku biro by’icyahoze ari Komini Muhazi, Umurenge wa Gishari w’ubu. Muri uyu muhango hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu iherutse kuboneka.

Musabyeyezu avuga ko tariki ya 15 Mata 1994, saa munani z’amanywa aribwo Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Muhazi, batangiye kuraswa n’abasirikare ndetse n’abajandarume, nyuma haza igitero cy’interahamwe zikoresha intwaro gakondo mu guhuhura abakiri bazima.

Avuga ko n’ubwo abakoze Jenoside bangije ukwezi kwa Mata bakamena amaraso, bashimira ubuyobozi bwiza bwabagaruriye icyizere, uku kwezi kongera kuba Mata.

Avuga ko iyo hatabaho Inkotanyi nta Mututsi wari gusigara, kuko abicanyi bari baragambiriye kubarimbura.

Yagize ati “Twarokowe n’Inkotanyi kandi ziracyahari, iyo tuzibona twibuka za mpuhwe na bwa butwari zatweretse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, kugira ngo akuremo imbaraga zo kongera kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda.

Yashimiye Inkotanyi zitanze zitizigama, ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zihagarika Jenoside, zikanarokora Abatutsi zasanze barimo kwicwa.

Meya Mbonyumuvunyi yizeje ko bazakomeza gufasha mu iterambere ry'abacitse ku icumu rya Jenoside
Meya Mbonyumuvunyi yizeje ko bazakomeza gufasha mu iterambere ry’abacitse ku icumu rya Jenoside

Yahumurije abarokotse anabizeza ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, kuko Inkotanyi zabarokoye zigihari.

Ati “Abarokotse Jenoside muhumure kuko Jenoside ntizongera ukundi, haba mu Rwanda no mu mahanga. Za Nkotanyi zabarokoye ziracyahari kandi n’ubu dufite Ubuyobozi bwiza. Nk’ubuyobozi tuzakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ntituzatezuka.”

Umurenge wa Gishari ufite Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ebyiri, urwa Ruhunda ruruhukiyemo imibiri 5,081 n’urwa Gishari ruruhukiyemo imibiri 1,194.

Abaturage bakaba basabwe ko uwaba azi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside, yatanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka