Barasaba ko Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bakurikiranwa

Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Rubavu, burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera.

Bamwe mu Barundi bavugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni abigaga muri Kaminuza ya Mudende yakoreraga mu Karere ka Rubavu.

Mbarushimana Gérard
Mbarushimana Gérard

Mbarushimana Gérard ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu, avuga ko amazina y’abanyeshuri b’Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ahari kuko hari abo biganye kandi babazi.

Agira ati "Turizera ko hazaba ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Kaminuza ya Mudende bagakurikiranwa. Amazina yabo arazwi kuko hari abo biganye, kandi turizera ko u Burundi nk’Igihugu kiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kizabakurikirana."

Mbarushimana yabitangaje mu gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu ahari abanyeshuri benshi b’Abatutsi bigaga muri Kaminuza ya Mudende bishwe.

Mbarushimana avuga ko abanyeshuri b’Abarundi bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Rwanda, bavugaga ko bahorera Perezida Ndadaye wishwe mu 1993.

Mbarushimana ati "Birababaje kuba hari abanyeshuri b’Abarundi bahungiye mu Rwanda, bakagira uruhare mu kwica Abatutsi ngo barahorera Perezida wabo wiciwe mu gihugu cy’u Burundi."

Nubwo Kaminuza ya Mudende yari Kaminuza y’Itorero ry’Abadiventisiti mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hari hariho amabwiriza yo kutemerera Abatutsi kwiga ari benshi.

Prof Ruzibiza Stanislas wari Umuyobozi muri iyi Kaminuza kugera mu 1990, avuga ko yihanangirijwe n’abanyeshuri b’Abahutu bayigagamo.

Agira ati “Ubwo Kaminuza yatangiraga bashatse umwarimu wigisha imibare baramubura, basanga muri Goma hari Umunyekongo uyigisha niko kunsaba kuza nkayigisha. Nahageze mu 1985 kandi nasanze abaturage ba Mutura babanye neza, nta kibazo bafitanye. Nazengurutse Mutura nigisha ijambo ry’Imana. Abaturage ntibari bafitanye ikibazo, ariko wareba mu buyobozi ukabona bo bafite ikibazo."

Ati "Ni yo mpamvu naje muri Kaminuza nkabona harimo amazina atsinda neza ariko akananizwa, kubera ko ntari narahawe ayo mabwiriza ndetse n’abaje gusaba bafite amanota meza nkabareka bagahabwa imyanya. Bamwe mu banyeshuri baje kunyegera bambwira ko Abatutsi barimo kwiyongera muri Kaminuza, ko nareba uko mbagabanya kuko bigomba gukurikizwa."

Prof Ruzibiza avuga ko Inkotanyi zimaze gutera abandi banyeshuri b’inshuti bamwegereye bamusaba kuva mu Rwanda kubera ibigomba kuba.

Prof Ruzibiza avuga ko tariki 4 Ukwakira 1990 yasubiye muri Congo. Amaze guhunga ngo bamushyizeho icyaha cyo gukorana n’Inkotanyi ndetse abari inshuti ze barahohoterwa, mu gihe nyamara yagiye kubera abanyeshuri bagiye mu nama y’Interahamwe bakamusaba kuva mu Rwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka