Gukora ibizamini by’akazi ngatsinda Abahutu byankururiraga akaga (Ubuhamya)

Kabega Jean Marie Vianney bita Kazungu wo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga avuga ko ubwo yigaga mu mashuri abanza, atigeze arenza umwanya wa kabiri mu ishuri, ariko aza gutungurwa no kutemererwa kujya mu yisumbuye kuko yari Umututsi.

Kabega Jean Marie Vianney
Kabega Jean Marie Vianney

Avuga ko yangiwe no gusibira ubwo mwene wabo yajyaga kumusabira uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe Nsekarije Aloys, akamwangira avuga ko yajya kwiga mu mashuri y’imyuga kuko na yo abeshaho abayize.

Kabega avuga ko nyuma yo kubura amahirwe yo kujya kwiga ayisumbuye, no kwangirwa gusibira mu mashuri abanza ngo azabe atsinda, yagiye kwiga imyuga (muri CERAI), ariko kubona akazi biteza akaga kuko byasabaga ko ahiganwa n’abana b’Abahutu.

Atanga urugero rwo gusaba akazi ko gutekera Abapadiri kuri Paruwasi ya Kanyanza muri Muhanga, aho yahizwe n’Abahutu bari banditse basaba ako kazi ngo yagahawe n’umupadiri w’Umututsi wahakoraga nyamara ngo yari yagahawe nk’umusore wari utuye hafi ya Paruwasi kandi wari ujijutse.

Kabega yibutse abo mu Muryango we kimwe n'Abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kabega yibutse abo mu Muryango we kimwe n’Abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Agira ati "Ngaho aho natangiriye kugwa mu kaga k’akazi kuko ubwo niswe ko Umututsi yatsinze Abahutu ngomba kubiryozwa, dore ko na mbere nari nakoze ikizamini cyo kujya mu gisirikare, nkagitsinda ariko bakambwira ko nta mututsi wajya mu gisirikare kereka aramutse ashaka kwisangira bene wabo b’Inkotanyi. Natashye ndira kuba mbuze ayo mahirwe".

Kabega avuga ko akandi kaga ko gutsinda ibizamini kabaye rurangiza, igihe yakoraga ikizamini cyo gusimbura uwari ushinzwe gukurikirana ubuhinzi bwa kawa kuri Komini Nyabikenke wari witabye Imana.

Avuga ko mu kizamini cya mbere yagitsinze neza, ariko Abahutu barigaragambya bavuga ko yaba yakopejwe na mwene wabo w’Umututsi, bituma basaba ko ikizamini gisubirishwamo, maze birakorwa arongera aragitsinda, nabwo banga kuva ku izima bavuga ko adashobora kubatsinda.

Agira ati, "Bateguye ikindi kizamini kiyoborwa n’abagoronome b’amakawa kuri Komini ndetse n’Umuyobozi w’amashuri abanza mu Karere na cyo ndagitsinda, barigaragambya basaba ko ikizamini cyatangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe amakawa (OCIR-CAFÉ) mbanza kubyanga kuko nabonaga bandushya ariko biza kurangira ngikoze dore ko na Superefe yari ahari ari na we watanze icy’uwo munsi".

Avuga ko Superefe ubwe yitangiye ikizamini Kabeja akagitsinda ku buryo nta wundi wari kumurusha amanota, nyamara ubwo ngo ako kazi kamubijije icyuya kuko urwango rwakomeje kumukurikirana, Abahutu bamuhigira ko amaherezo atazakagumaho.

Kabega avuga ko kugirirwa ishyari n’urwango rwo kubuzwa amahirwe yo kwiga byatumye nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ajya mu gisirikare, nyamara abamugiriye nabi bose bajyaga gushakira ubuzima ku Mayaga aho yakoreraga, bakamushimira uko yabitayeho abaramira kandi baranamwiciye imiryango, nyamara we akirinda kwihorera ari na ho ahera avuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ yayitangiye kera.

Kabega ubu ahagarariye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikenke, akaba yikorera mu Mujyi wa Kigali, kuko n’ubwo yabujijwe amahirwe yo kwiga yabashije kwiyubaka akaba afite umuryango ugizwe n’abana n’umugore, akaba ashishikariza abarokotse Jenoside gukomeza kwiyubaka bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka