Kayonza: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barifuza gufashwa mu mishinga iciriritse

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, arifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , bafashwa mu mishinga iciriritse kugira ngo babashe gukora biteze imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira.

Kwibuka Abatutsi biciwe I Ruramira, byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyuzi cya Ruramira cyajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside kugera ku rwibutso hakurikiraho ijoro ryo kwibuka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, uyu muhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 no kubunamira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko Abatutsi ba Ruramira bishwe n’Interahamwe ziturutse mu bice bitandukanke nka, Gasetsa mu ka Karere Ngoma zari ziyobowe na Col Rwagafirita.

By’umwihariko yagarutse ku Batutsi benshi bagiye kwihisha hafi n’icyuzi cya Ruramira cyifashishwaga mu kuhira imyaka, aho yavuze ko bagiye bicwa Interahamwe zikabajugunya muri iki cyuzi ndetse abandi zikabajugunyamo ari bazima.

Uretse icyuzi cya Ruramira, ngo hari n’abandi Batutsi bagera kuri 250 bajugunywe muri Baraje ya Nkumba.

Yashimye ingabo zari iza RPA zarokoye Abatutsi bari basumbirijwe n’umwanzi, ndetse anashima Politiki nziza zashyizweho na Leta y’ubumwe.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka