Kayonza: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barifuza gufashwa mu mishinga iciriritse
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, arifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , bafashwa mu mishinga iciriritse kugira ngo babashe gukora biteze imbere.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994, bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruramira.
Kwibuka Abatutsi biciwe I Ruramira, byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyuzi cya Ruramira cyajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside kugera ku rwibutso hakurikiraho ijoro ryo kwibuka.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, uyu muhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 no kubunamira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko Abatutsi ba Ruramira bishwe n’Interahamwe ziturutse mu bice bitandukanke nka, Gasetsa mu ka Karere Ngoma zari ziyobowe na Col Rwagafirita.
By’umwihariko yagarutse ku Batutsi benshi bagiye kwihisha hafi n’icyuzi cya Ruramira cyifashishwaga mu kuhira imyaka, aho yavuze ko bagiye bicwa Interahamwe zikabajugunya muri iki cyuzi ndetse abandi zikabajugunyamo ari bazima.
Uretse icyuzi cya Ruramira, ngo hari n’abandi Batutsi bagera kuri 250 bajugunywe muri Baraje ya Nkumba.
Yashimye ingabo zari iza RPA zarokoye Abatutsi bari basumbirijwe n’umwanzi, ndetse anashima Politiki nziza zashyizweho na Leta y’ubumwe.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|