Muri Jenoside namaze ibyumweru bibiri ntunzwe n’amazi arimo umunyu n’isukari (Ubuhamya)

Umunyarwanda yarateruye ati ‘Imisozi yose ni Nyarusange’ kandi nanjye nsanga ari byo koko. Mpereye ku buhamya butandukanye bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo nzi ari n’abandi bo hirya no hino mu gihugu, nsanga kwica Abatutsi muri rusange byaratangiye ku itariki 07 Mata mu 1994.

Gasana Marcellin
Gasana Marcellin

Iwacu by’umwihariko, mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, ibyaho bisa n’ibitandukanye gato n’ibyabereye ahandi; kuko ubwicanyi butahise butangira ako kanya; n’ubwo byari nko kuyobya uburari kuko icyari kigamijwe mu gihugu hose ari ukwica Abatutsi ntihasigare n’uwo kubara inkuru.

Mu ntangiriro, ku musozi wacu twari tubanye neza n’abaturanyi, ndetse ntitwatekerezaga ko Jenoside yari igiye kugera ku rwego rw’Igihugu cyose, ariko ntibyateye kabiri.

Nyuma y’ubutumwa bw’urwango bwanyuzwaga ubutitsa kuri radiyo rutwitsi ya RTLM Kantano na Bemeriki bashishikariza Abahutu bo mu bindi bice kutugabaho ibitero, uwari Konseye wa Segiteri Muhima, Kamatamu Euphrasie, yahise akusanya Interahamwe, atumiza n’abasirikare n’abapolisi batangira kugaba ibitero byo guhiga Abatutsi iwacu.

Batangiye kugaba ibitero simusiga hagati muri Mata, njye n’umuryango wanjye tujya kwihisha ku baturanyi b’Abahutu.

Twahungiye mu muryango w’umubyeyi witwa Agathe Nyirahabyarimana wemeye guhara amagara akakira Abatutsi mu rugo rwe, yirengagije ko yashoboraga kubizira. Ariko nyuma y’iminsi micye, Interahamwe zaje kumenya ko ari ho twihishe ziratumenesha, zibwira uwo muryango ko nibongera kuduhisha bazatwicana na bo.

Mukuru wa Gasana witwaga Gustave
Mukuru wa Gasana witwaga Gustave

Uwo munsi baradukubise bikomeye n’umuryango wa Agathe Nyirahabyarimana, ariko nyuma badusaba kwigura kugira ngo ntibatwice, tubasha kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000FRW) tubifashijwemo na Agathe. Icyo gihe yari amafaranga menshi kuko abayobozi mu bigo byinshi bikomeye bahembwaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000FRW).

Ubwo baba batujugunye hanze, babwira wa muryango ko nibongera guhisha inyenzi bazabicana na zo. Ubwo dusubira iwacu, ibitero na byo bikomeza kwiyongera.

Bamaze kudushushubikanya, abandi bo mu muryango wanjye bafashe umwanzuro wo kutongera kwihisha kuko Interahamwe zari zamaze kumenya ko abaturanyi bacu batashakaga kudutanga, ariko njyewe nkomeza kugira amakenga kuko nabonaga ibintu birimo kurushaho kuba bibi.

Nyuma y’uko umuturanyi ampaye amakuru ko Interahamwe zirimo gutegura kudutera ari nijoro, nahise nsubira muri wa muryango barongera baranyakira.

Mukuru wa Gasana witwaga Gabin
Mukuru wa Gasana witwaga Gabin

Kuri iyo tariki simusiga 09 Gicurasi 1994 ahagana saa moya z’umugoroba, umwana wa Agathe w’umukobwa w’imyaka icyenda yinjiye mu nzu yiruka, ubona ko afite icyo ashaka kuvuga ariko byamunaniye kubera ubwoba n’impumu nyinshi, nyuma yo kubona abasirikare bafite imbunda n’umuturage umwe witwaje umupanga berekeza iwacu.

Aho wa mwana abashirije kuvuga, nahise nsohoka niruka nyura ahantu hagati y’amazu hari hafunganye ariko mbasha kuhasesera, nerekeza inyuma y’amazu aho abaturanyi bamenaga imyanda, nicara aho mpebera urwaje.

Ibyabereye mu rugo byose narabyumvise kubera ko hatari kure y’aho nari nihishe. Abavandimwe banjye babiri bahise babica babatemye undi baramurasa, mama na we bamusiga ari intere ariko yaje kuzanzamuka bukeye, arakururuka yinjira mu nzu abasha kwihambira mu mutwe no ku kiganza cy’ibumoso cyaburaga gato ngo gitakare, ku bw’amahirwe abasha kurusimbuka.

Bavuye mu rugo bahise bajya kunshakisha njye na mukuru wanjye batari babonye, kuko baje bafite urutonde rw’amazina y’abicwaga. Ubwo binjira mu nzu aho nabanje kwihisha mbere barambura kuko nari nagiye kwihisha ahantu bamenaga imyanda hari hazwi n’abaturanyi gusa.

Inzira Gasana yanyuzemo ajya kwihisha
Inzira Gasana yanyuzemo ajya kwihisha

Muri urwo rugo ariko, hari harimo undi mugore wari wahahungiye witwaga Mathilde, baramusohora bamwicira ku muharuro numva arimo gutaka, ubwo ntangira gutitira nshaka guhaguruka ngo mpamve ariko mbura imbaraga zihamvana.

Naraye muri iyo myanda, mu rukerera nigira inama yo kuhava njya kwihisha mu musarane utari ufite umuryango, wasaga n’utagira ba nyirawo numva ko nta muntu ushobora kuwukenera.

Bigeze nka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo numva intambwe z’umuntu ziza zigana ku musarane, ubwoba burantaha mbura amajyo, ariko niyemeza gusohoka ngira ngo mwereke ko ndi umuntu uvuye kwituma. Ku bw’amahirwe nsanga ni undi muturanyi w’Umututsi witwaga Gasana Gérard, na we atahwa n’ubwoba ashaka gusubira inyuma kuko atari yamenye ko ari njye.

Aho Gasana yihishe mu gihe cya Jenoside
Aho Gasana yihishe mu gihe cya Jenoside

Nahise muhamagara mu izina kugira ngo mumare igishyika, ubwo ahita ambwira ati sha ihangane nabimenye. Kandi nubwo nawe yari Umututsi, we ntabwo yagize ibibazo cyane kuko yari amaze igihe gito aje gutura aho, nta bandi bantu bamuzi usibye abaturanyi gusa.

Byongeye kandi, yari afite muramu we w’umusirikare wajyaga abasura yambaye gisirikare, na byo rero byatumye abasha kugira umutekano nubwo utari usesuye. Twembi tumaze gusubiza umutima impembero – ariko by’akanya gato – yaje kungira inama yo kujya iwe kuko yari yarasigaye mu nzu wenyine, umugore n’umwana barahungishijwe na muramu we wari umusirikare.

Ubwo niyemeza kujya kwa bazina wanjye Gasana utari ufite icyitwa ikiribwa mu nzu, ariko ku bw’ubumenyi rusange nari mfite ku mikorere y’umubiri w’umuntu, mubaza niba hari umunyu n’isukari byaba bihari, ati birahari.

Nabivanze n’amazi birantunga mu gihe cy’ibyumweru hafi bibiri, ariko ku manywa we yabashaga kujya gushaka aho arya mu bandi baturanyi, njyewe nkasubira mu bwihisho kuko natinyaga ko abicanyi bashoboraga kuhansanga.

Mu mpera za Gicurasi 1994, abasirikare ba RPA (Inkotanyi )bamaze kugera mu bice byinshi by’inkengero z’umujyi wa Kigali, Interahamwe n’abaturage batangira guhunga amasasu, nanjye mfata umwanzuro wo gusubira muri rwa rugo rwampishaga kuko nta bitero byari bikigabwa mu gace k’iwacu.

Ku itariki 29 Gicurasi, wa muryango na wo wiyemeje guhunga werekeza i Cyangugu aho bakomoka; ubwo kuko nta yandi mahitamo nari mfite, nahebeye urwaje niyemeza kujyana na bo n’ubwo icyemezo cyanjye cyabagoye kucyakira.

Umubyeyi wo muri urwo rugo arambaza ati “Ubwo se urabona wabasha kurenga umutaru koko! Nibakwaka indangamuntu se urerekana iki?” Ntabwo nari narababwiye ko nabashije kuyihindura nifashishije urwembe, nkavanamo umurongo uhagaze wambukiranyaga ijambo ‘Hutu’ maze nkanyuza ikaramu muri ‘Tutsi’.

Narayihinduye birakunda kubera ko yari ishaje, ndangije nshyiraho ‘amata’ y’umuyenzi n’agakungugu gake, indangamuntu ukabona ko ntacyo yigeze ikorwaho.

Mu gitondo cyo ku itariki 29 Gicurasi dufata inzira twerekeza i Cyangugu turi mu ikamyoneti ya Mazda y’umuhondo ifite karisori y’ubururu n’abantu babarirwa muri 70. Kuri njye ni urugendo rwasaga no kwiyahura kuko mu mihanda hari harimo za bariyeri nyinshi.

Ku bw’amahirwe ariko, inshuro eshatu twahagaritswe n’Interahamwe tutarasohoka muri Kigali nk’ahantu hari hanteye ubwoba cyane, abasirikare b’Inkotanyi bari ku musozi wa Jali barashe kuri za bariyeri Interahamwe zikizwa n’amaguru, tubasha gutambuka.

Ubu nabwo ni ubundi buryo Inkotanyi zagiye zirokora abantu mu bice bitandukanye ku bagize amahirwe yo kubaho nkanjye.

Mama wa Gasana yatabarutse mu 2020
Mama wa Gasana yatabarutse mu 2020

Ikindi kandi, mu nzira hari harimo izindi mpunzi nyinshi cyane zagendaga n’amaguru ziturutse mu nkambi ya Nyacyonga, na zo zituma tudakomeza guhagarikwa bya hato na hato n’ubwo imodoka yagendaga nk’akanyamasyo.

Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, nagiye nicaye hasi muri kamyoneti ndi hamwe n’abantu bakuze n’abana bato kandi nifubitse igitenge ngo ngaragare nk’umuntu udafite intege, abandi bagabo n’abasore bagenda bahagaze cyangwa bicaye kuri karisori.

Nubwo bitabonekaga ko indangamuntu yanjye hari icyo nayikozeho, nafashe isume nyizengurutsa ku mutwe nsigaza amaso gusa kugira ngo hatagira unkeka.

Iyo Interahamwe zaduhagarikaga zikambaza impamvu nitandiye isume, nazibwiraga ko ndwaye ibicurane, maze bantegeka kugaragaza isura yose nkabanza kubyimbya amazuru ntaramanura isume, imyenge ikamera nk’iy’umuntu wishwe n’impumu kugira ngo izuru ribe rinini.

Henshi narahatambutse, ariko hari aho nageze muri Gikongoro kuri bariyeri y’ahitwa ku Cyitabi, umuyobozi wa bariyeri wari wanyatse irangamuntu afite icumu, arambwira ngo niba ndi umuhutu ninsige irangamuntu yanjye nkomeze ntayo mfite, ndamubaza nti ese n’iyo twaba turi mu mahoro, wowe bakubwiye gusiga irangamuntu wabyemera?

Ubwo ayijugunya mu gisambu ariko mbona aho yaguye, arambwira ngo ninjye kuyitora, maze ngendesha umugongo mureba mu maso mbasha kuyisingira nkirimo kumureba, abandi bamaze gusubira mu modoka bategereje ibiri bumbeho.

Gasana Marcellin na mukuru we Gratien
Gasana Marcellin na mukuru we Gratien

Ku bw’amahirwe na ho narahatambutse kubera kwihagararaho, na wa muryango twari kumwe wagendaga ubabwira ko ndi mwene wabo.

Tugeze ahitwa i Ntendezi (Cyangugu), kuri bariyeri yaho bambajije impamvu mpahungiye kandi atari ho nkomoka, mbabwira ko mpafite bene wacu kandi na bo turi kumwe mu modoka, na ho mbasha kuharenga.

Twageze mu mujyi wa Kamembe (Rusizi) mu ntangiriro za Kamena, tuhamara ukwezi, ariko nyuma wa muryango waje kwiyemeza guhungira muri Zaire (RDC y’ubu) Inkotanyi zimaze kubohora Umujyi wa Kigali n’ibindi bice byinshi by’Igihugu.

Icyo gihe byaranshobeye nibaza uko nzasubira iwacu i Kigali, ariko nza kumenya ko hari inkambi y’impunzi ya Nyarushishi yari yarahungiyemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko irimo n’Abahutu batari baragize uruhare mu bwicanyi kandi batashakaga kujya muri Zaire.

Kujya muri iyo nkambi kuri njye, na byo byari iby’amaburakindi kuko n’ubundi Interahamwe zabasangagamo zikabica mbere y’uko inkambi ifatwa n’abasirikare b’Abafaransa bari mu butumwa bwa Mission Turquoise, ingabo zatsinzwe n’Interahamwe bamaze guhungira i Bukavu.

Ninjiye mu nkambi ya Nyarushishi nsanga irinzwe n’Abafaransa hagati muri Nyakanga, ariko nagiye ntabwiye wa muryango kuko nangaga ko bashoboraga kumbuza bagira ngo dukomezanye muri Zaire.

Kongera guhura n’abanjye

Nagarutse i Kigali ku itariki 12 Kanama 1994, nsanga mama yarabashije gucika ku icumu ariko apfutse mu mutwe no ku maboko, ari kumwe na mukuru wanjye Gasana Gratien n’abana babiri ba mushiki wanjye w’imfura wishwe afite inda y’impanga y’amezi umunani.

Mushiki wa Gasana M, Kayitesi Chantal wishwe atwite impanga (inda y'amezi 8)
Mushiki wa Gasana M, Kayitesi Chantal wishwe atwite impanga (inda y’amezi 8)

Wa muryango wamfashije mu gihe cya Jenoside wahungutse uva muri Congo mu 1997, baraza dukomeza kuba abaturanyi beza nk’uko byari bimeze na mbere ya Jenoside.

Mu muryango wa Gasana w’abana icyenda, bane ni bo bacitse ku icumu rya Jenoside, hamwe na mama waje kwitaba Imana muri Nzeri 2020 azize uburwayi.

Wa mugenzi wanjye (Gérard) wampaye umunyu n’isukari nkabivanga n’amazi ngo nticwa n’inzara, na we yabashije gucika ku icumu rya Jenoside, ariko na we yitabye Imana mu 2011 azize uburwayi.

Abandi bavandimwe ba Gasana hamwe na mubyara wabo
Abandi bavandimwe ba Gasana hamwe na mubyara wabo

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka