Kwatura byagira uruhare mu gukiza ibikomere bya Jenoside -MINUBUMWE
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwatura bakavugisha ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo byashingirwaho bikiza ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi hafi ibihumbi umunani bashyingiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, aho yagaragaje ko ibyateye Jenoside bitavuzwe ngo abantu babimenye babyumve, byarushaho gukomerera mu buryo bwo kuyirwanya hamwe n’Ingengabitekerezo yayo.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko ashingiye ku buhamya bw’uwarokokeye Jenoside i Nyange bwamaze iminota itageze no kuri 15, kandi akabutanga asa n’utagaragaza neza amakuru aba akenewe mu gutanga ubuhamya, bigaragara ko igitsina gabo kigorwa no gutanga ubuhamya, nyamara baba bafite amakuru ibyo bikaba bituma hari ubuhamya butamenyekana ngo bishingirweho bigaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko Kwibukira i Nyange bifite amateka yihariye kuko ari ho habaye amahano akomeye ku Isi ubwo uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange Seromba yafataga umwanzuro wo gusenyera Kiliziya ku Batutsi bari bahahungiye, ibyo bikaba bikwiye gusobanuka neza kuko yanahamwe n’ibyaha bya Jenoside, agahanishwa gufungwa burundu.
Dr. Bizimana asobanura ko kuba hari abakorewe Jenoside mu myaka ya 1960, ariko imiryango yabo ikaba itarahawe amahirwe yo kubibuka, ubu ari igihe cyo gusubiza agaciro abishwe icyo gihe, kuko ubundi Leta yabihishiraga, gusa bikaba bigaragazwa na za raporo zigenda zigaragara zashingiweho hamenyekana amakuru ku bishwe icyo gihe.
Agira ati, "Impamvu kwerura bigora abantu, ni uko benshi bakuze bigishwa urwango kandi nta kundi bagomba kuba bameze kuko bakuriye muri ayo mateka".
Minisitiri Bizimana avuga ko Perefegitura ya Kibuye yakubititse kubera irondakarere n’irondabwoko ku buryo itashyizwemo ibikorwa by’iterambere n’amashuri kuko ari Perefegitura yari ifite Abatutsi benshi.
Ageza ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko mu mateka y’Isi ari bwo byabayeho ko padiri mukuru asenyera kiliziya ku bantu bari bamuhungiyeho, ibyo akaba abivoma mu mateka ye kuva mu 1970, aho yatotezaga Abatutsi.
Avuga ko Padiri Seromba wayoboraga Paruwasi Nyange yakatiwe gufungwa imyaka 15, ahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuko abacamanza bari basanze nta byaha bya Jenoside yakoze, cyakora mu bujurire bagaragaza neza uruhare rwe akatirwa igifungo cya burundu, ibyo bikaba bijyana n’amakuru yagendaga amutangwaho mu gushaka ibimenyetso nyabyo.
Avuga ko yakomeje kwiyita umusaseridoti kugeza igihe azapfira, nyamara ngo ntibikwiye ko habaho umusaseridoti w’umwicanyi, kabone n’ubwo Leta y’u Rwanda yemera ko abakoze ibyaha bya Jenoside babibabarirwa nk’amahitamo adasanzwe.
Agira ati, "Abagifite imitima ikinangiye nibo bivuna kuko Igihugu cyo kizakomeza kuguma ari cyiza kandi kibafitiye imbabazi".
Asaba ababyeyi bafite abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kubigisha bakaganira ku kuvugisha ukuri no kwatura bakabohoka imitima yabo Kandi gukomeza kwinginga abakoze Jenoside gutanga amakuru bigahagarara, kuko abanga kuyatanga bagamije gukomeza gukomeretsa abarokotse Jenoside.
Agira ati, "Abadashaka gutanga amakuru nimubareke ahubwo dukore ikiriyo cy’abacu, dukomeze tubahe icyubahiro, ahubwo dukomeze Kwibuka, aho turi hose ntitwibagirwe kuko nicyo gituma turwanya bariya bicanyi banze kuvugisha ukuri".
Asobanura ko kuvugisha ukuri ari ukurinda abana kuba bazakora nk’ibyo ababyeyi babo bakoze, kuko iyo abana bahishwe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakurana urwikekwe muri bagenzi babo.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|